Igishanga cya Nyandungu kigiye gushyirwamo ubusitani abantu bajye baharuhukira

Minisiteri y’Ibidukikije n’Umutungo kamere (MINIRENA) itangaza ko igishanga cya Nyandungu kigiye gutunganywa mu buryo bubereye ubukerarugendo, umushinga ukazatwara Miliyari 2.4RWf.

Uko niko igishanga cya Nyandungu kizatunganywa abantu bakajya bajya kuharuhukira
Uko niko igishanga cya Nyandungu kizatunganywa abantu bakajya bajya kuharuhukira

Dr Vincent Biruta, Minisitiri wa MINIRENA avuga ko icyo gishanga kigiye gutunganywa neza mu buryo bugezweho bityo abantu bajye bajya kuharuhukira (eco-tourism park).

Agira ati “Iki gishanga kigiye gukorwa ku buryo kizaba kiberanye n’umujyi. Aya mazi arimo azatunganywa havemo utuyaga duto, dushyiremo ubusitani n’inzira, twongeramo ibindi biti,bityo abantu bajye baza kuharukira, gutembera, kuhakorera siporo n’ibindi.”

Igishanga cya Nyandungu giherereye mu Mirenge ya Ndera ho mu Karere ka Gasabo na Nyarugunga muri Kicukiro, kigiye gutunganywa, gifite ubuso bungana na hegitari 134, bikaba biteganijwe ko cyazaba cyarangije gutunywa mu myaka itatu kigatangira gukoreshwa.

Minisitiri Biruta avuga ko gutunganya icyo gishanga biri muri gahunda ya Leta isanzwe yo kurengera ibidukikije kuko ari ubuzima.

Ati “Gutunganya iki gishanga bifite aho bihuriye n’ubuzima bwacu kuko ari ho haturuka umwuka mwiza duhumeka. Ibiti n’ubusitani kandi bizaterwamo binafasha kuyungurura umwuka mubi uturuka mu nganda n’ibinyabiziga tugendamo, bityo tukagira ikirere kidahumanye.”

Minisitiri Biruta avuga ko gutunganya igishanga cya Nyandungu biri muri gahunda yo kurengera ibidukikije
Minisitiri Biruta avuga ko gutunganya igishanga cya Nyandungu biri muri gahunda yo kurengera ibidukikije

Tariki ya 27 Gicurasi 2017, ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ibidukikije, abaturage baturiye icyo gishanga bafatanije n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano bakoze umuganda wo gutunganya igishanga cya Nyandungu.

Ingabire Jean Baptiste wo mu Karere ka Kicukiro, avuga ko iki gishanga nikimara gutunganywa kizongera ubukungu bw’abagituriye.

Agira ati “Hazajya haza abantu benshi, baba Abanyarwanda n’abanyamahanga maze bahahire abazaba bahafite ibikorwa by’ubucuruzi, nkaba mbona uturere duhuriye kuri iki gishanga tuzabyungukiramo.”

Igishanga cya Nyandungu uko niko kizaba kimeze
Igishanga cya Nyandungu uko niko kizaba kimeze

Mugenzi we Kanzeguhera Bosco wo muri Gasabo na we ngo yishimiye uyu mushinga kuko uzatuma abaturage babona akazi.

Agira ati “Ubu tugiye kubona akazi mu itunganywa ry’iki gishanga maze twivane mu bukene. Ikindi tuzajya tunahumeka umwuka mwiza tugire ubuzima bwiza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Bazagikore neza kuburyo umuntu azajya ahatemberera akaharuhukira bihagije bazateganye naho kwidagadurira utwaye igare ukora sport yamaguru naho kwicira akanyota

fidele yanditse ku itariki ya: 29-09-2017  →  Musubize

Bazagikore neza kuburyo umuntu azajya ahatemberera akaharuhukira bihagije bazateganye naho kwidagadurira utwaye igare ukora sport yamaguru naho kwicira akanyota

fidele yanditse ku itariki ya: 29-09-2017  →  Musubize

Kuki batavanaho uriya mwanda w’igipangu kibitse amabandi?

mironko patrice yanditse ku itariki ya: 30-05-2017  →  Musubize

Iki ni igitekerezo cyiza.Binyibukije uko Paradizo ya EDEN yali imeze.
Adamu na Eva bakinaga n’inyamaswa.Paradizo ya EDEN yabaga ahantu ubu hali igihugu cya TURKEY,hafi y’uruzi rwitwa VAN.Bible itubwira uburyo isi yose izahinduka Paradizo,tukongera tugakina n’intare,inzoka,etc...
Soma Yesaya 11:6-9.Ku munsi w’imperuka,imana izabanza ikureho ubutegetsi bw’abantu (Daniel 2:44),YESU abe ariwe utegeka isi yose kuko afite ubushobozi (Ibyahishuwe 11:15).Kuli uwo munsi,imana izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa ntibite kubyo Bible ivuga (Imigani 2:21,22).Abazarokoka nibo bazahabwa ubuzima bw’iteka.Ubukene,urupfu,indwara,intambara,etc...biveho burundu.
Niyo mpamvu YESU yasize adusabye "gushaka ubwo butegetsi bw’imana",aho kwibwira ko ubutunzi,politike,etc...aribwo buzima gusa.

NYOMBAYIRE Michel yanditse ku itariki ya: 29-05-2017  →  Musubize

uzajye mu kagera ukine nintare urebe uko zigushwanyaguza, ngo bikwibukije uko Paradizo ya EDEN yali imeze, wagingo wayivuyemo vuba aha, nangwa nawe.

Renzaho yanditse ku itariki ya: 30-05-2017  →  Musubize

I kigali dukeneye ubusitani bunini abantu bazaja baruhukiramo hakabamo naho gukorera imyitozo ngorora mubiri kwiruka byoroshye cg kugenza igare nahandi hanini ababntu bicara baganira. muri kigali kugeza ubu nta busitani dufite icyo gikorwa rer ni cyiza cyane rwose.

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 29-05-2017  →  Musubize

Aho nirawa pe.

Gerbet ishaka yanditse ku itariki ya: 29-05-2017  →  Musubize

Rwose iyi reya ifite icyerekezo pe, jye mpora nsaba iMANA Nyagasani ngo impe kuramba nzajye mbona impinduka zo mu Rwanda, Kagame rwose tuzamutora kugeza nasaza atakibasha...

Straton yanditse ku itariki ya: 29-05-2017  →  Musubize

ni byiza cyane. MINIRENA izarebe n’uko yatunganya igishanga kiri mu murenge wa Niboye hagati y’utugari twa NYAKABANDA na NIBOYE ndetse na KABEZA ya Kanombe, gifite amazi menshi kandi kirimo akajagari:ibiraro by’inka, imisarani, ibagiro, urutoki, insina n’ibindi bidakwiranye.
Murabe muraho.

musonera yanditse ku itariki ya: 29-05-2017  →  Musubize

Nibyiza bazayikorenezakuburyo izarutaubwiza Uhuru park yi Nayilobi yomuri Kenya.

emmanuel yanditse ku itariki ya: 29-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka