Volleyball: Ruhango VC na Gs St Aloys ntibakitabiriye imikino yo kwibuka
Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki (Volleyball) mu Rwanda (FRVB riratangaza ko amakipe ya Ruhango VC na Gs St Aloys atakitabiriye irushanwa ryo kwibuka
abakunzi, abakinnyi ndetse n’abayobozi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aya makipe y’ibigo by’amashuri uko ari abiri impamvu ngo atakitabiriye ni uko ku matariki iryo rishanwa rizaberaho iya 3 n’iya 4 Kamena 2017 nayo azaba ari gukina imikino mpuzamashuri.

Kubwimana Gertrude umuyobozi ushinzwe tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) akaba n’umunyamabanga w’umusigire yavuze ko imyiteguro ikomeje, irushanwa rikazaba riteguwe neza akavuga ko ayo makipe yamaze kubamenyesha ko atakitabiriye iryo rushanwa.

Aganira na Kigali today yagize ati ”Ubu irushanwa nk’uko bisanzwe twariteguye neza dutegereje umunsi nyir’izina gusa akabazo kabayemo ni amakipe ya hano mu Rwanda y’ibigo by’amashuri, Ruhango VC na St Aloys yavuze ko atazitabira irushanwa kubera imikino y’amashuri ariko ibindi nta kibazo”

Amakipe yo muri Uganda ni yo yonyine amaze kwemeza ko azitabira
FRVB ivuga ko amakipe yo mu gihugu cya Uganda ari yo yonyine amaze kwemeza ko azitabira irushanwa mu makipe yo hanze yari yatumiwe harimo ayo mu bihugu bya Kenya,Congo-Brazzaville ndetse n’u Burundi.
Ayo makipe yo mu gihugu cya Uganda ni Sports-S (abagabo n’abagore), Sky(abagore gusa) ,Nemo Stars(abagabo n’abagore), KAVC(abagabo n’abagore), KCCA (abagabo n’abagore) ndetse na Espoir(abagore).
Aya makipe yo mu gihugu cya Uganda aziyongera ku yo mu Rwanda RRA VC na APR mu bakobwa ndetse na UTB, Gisagara, Kirehe na KVC mu bagabo mu gihe bagitegereje ko hari andi makipe yatumiwe azemera kwitabira yose akazagera mu Rwanda tariki ya 02 Gicurasi 2017 hagahita hanakorwa tombora .
Biteganijwe ko imikino y’amajonjora izaba ku wa gatandatu tariki ya 3 Kamena 2017,imikino ya ½ ibe ku Cyumweru mu gitondo saa tatu, mu gihe umukino wa nyuma(Final) mu bakobwa uzaba saa munani naho mu bagabo umukino wa nyuma ukazaba saa kumi z’umugoroba.
Umwaka ushize wa 2016 igikombe cyegukanywe na Sports S mu bagore naho mu bagabo igikombe cyegukanywe na Kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Kibungo INIK nyuma yo gutsinda Sports S yo muri Uganda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|