Imiryango itandukanye cyangwa abantu ku giti cyabo bafasha abatishoboye babarihira Mitiweli barahamagarirwa kujya bareba ikindi kintu babagabira, kizabafasha kuyirihira mu gihe kizaza.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ibicishije mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, yatangaje ko umuganda rusange usoza ukwezi k’Ukuboza uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu uzakorerwa mu ngo, abantu basukura aho batuye.
Abakora isuku mu muhanda Musanze- Cyanika mu rusisiro rwa Kidaho barasaba kongezwa amafaranga y’umushahara kuko bavuga ko ayo bakorera atabatunga.
Abatuye mu kagari ka Mumena, i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge, baravuga ko bibasiwe n’abajura bitwaza intwaro za gakondo.
Ku gicamunsi cyo kuwa Kane tariki ya 29 Ukuboza 2016, Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali, yatwitse ibiyobyabwenge bifite agaciro ka Miliyoni zisaga 46 Frw.
Abahinzi-borozi bifuza ko imiryango n’ibigo bitandukanye bibafasha mu buhinzi byahuza inyigisho bitanga kuko ngo hari ubwo binyuranya bikagora umuhinzi.
Umuhanzi w’icyamamare wo muri Congo (DRC), Koffi Olomide yamaze kugera i Kigali aho aje mu gitaramo gisoza umwaka kizaba ku wa Gatandatu tariki ya 31 Ukuboza 2016.
Ababyeyi basiga abana ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo (DRC) bagiye gucuruza i Goma, bagiye gushyirirwaho amarerero bazajya basigamo abana babo.
Umuhanzi w’icyamamare w’umunye congo Koffi Olomide, ari mu nzira agana i Kigali aho ategerejwe mu gitaramo gisoza umwaka kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Ukuboza 2016.
Polisi y’u Rwanda yasubije amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni icyenda uwari yayibwe n’umukozi we.
Abahinzi bo mu Karere ka Gatsibo batungwe n’umusaruro w’igihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2016/2017 uzaba ari mwiza, bitandukanye n’uko babitekerezaga.
Abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama muri Rusizi batangaza ko igiciro fatizo cyemejwe hagati yabo n’abanyenganda ku kilo cy’umuceri udatonoye kibahombya.
Ababyeyi bo mu Karere ka Burera baratangaza ko gusobanukirwa akamaro no gutegura indyo yuzuye, byabafashije kuko batakirwaza indwara zituruka ku mirire mibi.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko urwego rw’imari rwazamutse muri uyu mwaka wa 2016, bikagaragazwa n’uko amabanki, ibigo by’imari n’iby’ubwishingizi byazamuye umutungo wabyo.
Ubutabera nk’imwe mu nkingi enye igihugu cy’u Rwanda cyubakiyeho bwaranzwe na byinshi bitandukanye mu mwaka wa 2016.
The Ben, umuririmbyi wo mu Rwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko kuba akunze kugaragaza amarangamutima akarira ari ibintu bimubaho atabishaka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko nubwo hari abakozi bagera kuri 47 beguye, nta cyuho basize kuko ngo hari abo bakoranaga basigaye bakora.
Bamwe mu bakecuru batanze umusanzu bahabwa ku nkunga y’ingoboka mu Karere ka Nyamagabe, bifuzwa gusubizwa amafaranga yabo, kuko batizeye ko bazazibamo kubera izabukuru.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko umushinga wo kwagura imihanda ireshya n’ibilometero 54 yo muri uwo mujyi, uzatangira muri Mutarama 2017.
Umunsi mukuru w’ubunani uzizihizwa ku cyumweru tariki ya 1 Mutarama 2017 utumye shampiyona y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere yigizwa imbere ho umunsi umwe.
Abatuye mu Karere ka Ngoma bishimira ko gahunda yo gutura mu midugudu yatumye ubutaka buhingwamo bwiyongera, umusaruro uratubuka.
Abana bahabwaga amasomo abakundisha umwuga muri gahunda yiswe”Space for children” mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Iburasirazuba IPRC East bahawe certificate.
Ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba bwahamagariye abamotari n’abashoferi bakoreshwa mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge, kuko aba mbere bamaze gutabwa muri yombi.
Umuryango washinzwe n’abaganga bo mu Rwanda (HPR) utangaza ko abantu benshi bahitanwa n’impanka kubera kudakorerwa ubutabazi bw’ibanze mbere yo kugezwa kwa muganga.
Bamwe mu bagabo bahohoteraga abagore babo muri Ruhango bavuga ko badindiye mu iterambere kubera kudakorera hamwe n’abo bashakanye, aho babihagarikiye, batangira kuzamuka.
Uwanyirigira Consolée wo mu Karere ka Muhanga yatangaje ko yigiye ku muco wa Perezida Kagame wo gusangira n’abana Noheli n’Ubunani, akabitangiza muri Muhanga.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), riratangaza ko umugororwa witwa Simbarikure Theodore wari ufungiye muri gereza ya Rusizi, ari gushakishwa n’inzego z’umutekano kubera gutoroka.
Nyuma gukorerwa ubuvugizi n’itangazamkuru Surwumwe Fabien utuye mu Karera Kamonyi, yubakiwe inzu ava aho yabaga mu nzu isaje, yamuviraga.
Abaturage 48 b’i Ruhashya n’i Rusatira, bamaze imyaka irenga itandatu bishyuza amafaranga y’amashyamba yabo, yari ahashyizwe amapoto y’amashanyarazi, baravuga ko byabakenesheje.
Imiryango 40 itishoboye ituye mu manegeka mu Karere ka Ngoma igiye kwimurwa ituzwe mu mdugudu w’icyitegererezo uzuzura utwaye miliyoni 600RWf.
Abaturage batandukanye bagenda mu mujyi wa Rusizi batangaza ko bagorwa no kubona aho biherera kuko uwo mujyi utagira ubwiherero rusange.
Abakora muri serivisi z’ubuvuzi bo mu Karere ka Kirehe, basoje itorero ry’Impeshakurama, batangaza ko ibyo barikuyemo bizabafasha kurushaho guha serivisi nziza ababagana.
Mu butumwa bwifuriza ingabo n’izindi nzego zishinzwe umutekano Noheli nziza n’umwaka mushya muhire, Perezida Kagame yavuze ko ubwitange, ubunyamwuga n’ikinyabupfura cyabo, ari yo nkingi y’iterambere u Rwanda rugezeho.
Musenyeri Philippe Rukamba, umushumba wa diyosezi ya Butare, ukuriye inama y’Abepiskopi mu Rwanda, avuga ko hakiri uburenganzira abana bavutswa.
Abayobozi b’imidugudu n’abagize inama njyanama z’utugari n’imirenge bari mu itorero ry’Imbonezamihigo basabye imbabazi kubera amakosa atandukanye bakoraga.
Guhera mu masaha ya saa cyenda n’iminota hafi 30 Gereza ya Nyarugenge izwi ku izina rya 1930, yibasiwe n’inkongi y’umuriro.
Imiryango itanu itishoboye yo muri Ngoma na Rwamagana, nyuma yo guhabwa inzu n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, iratangaza ko iyi Noheli ari ibyishimo byinshi.
Abaturage batandukanye batangaza ko umunsi mukuru wa Noheli batari buwizihize uko babyifuza kuko usanze bari mu bukene.
Ihuriro ry’amadini n’amatorero akorera mu murenge wa Rukoma muri Kamonyi ryahaye ibiribwa imiryango 12 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo kubafasha kwizihiza Noheli n’Ubunani.
Umukino wagombaga guhuza Pépinière na AS Kigali ntiwabaye nyuma y’aho iyi kipe ya Pépinière yanagombaga kwakira uyu mukino ibuze ku kibuga
Abaririmbyi bo mu Rwanda, Charly na Nina, bageze i Bujumbura mu Burundi aho bagiye gutaramira Abarundi ku munsi mukuru wa Noheli.
The Ben, umuririmbyi wo mu Rwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageze i Kigali aho aje mu gitaramo cya "East African Party".
Abaturage bari batuye mu manegeka muri Nyabihu na Musanze batangaza ko banejejwe no kuba barubakiwe inzu z’icyerekezo bakaba batazongera guhura n’ibiza.
Sosiyete itwara abagenzi mu ndege, RwandAir, yahaye abana bafite ubumuga bo mu murenge wa Kanombe ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 40Frw.