Papa Francis azateza cyamunara Lamborghini yahawe kugira ngo izafashe abakene
Papa Francis atangaza ko imodoka yo mu bwoko bwa Lamborghini Huracan yahawe nk’impano atazayigendamo ngo ahubwo izatezwa cyamunama bityo amafaranga azavamo afashe abakene.

Amakuru atangazwa na Daily Mail agaragaza ko iyo modoka iri mu zihenze ku isi, ifite ibara ry’umweru, yayihawe ku itariki ya 15 Ugushyingo 2017.
Nyuma yo guhabwa iyo Lamborghini n’uruganda rwo mu Butaliyani rukora izo modoka, yahise ayiha umugisha, avuga ko izatezwa cyamunara.
Amafaranga azavamo akazajya mu bikorwa byo gufasha abakene bo ku isi,harimo n’igikorwa cyo kubaka umuryango w’abakristu bo mu gihugu cya Irake washenywe n’umutwe w’iterabwoba wa ISIS.
Andi mafaranga azajya gufasha abagore bajya gucuruzwa n’abajyanwa gukora uburaya ku ngufu andi akazajya gufasha imiryango yita ku buvuzi muri Afurika.

Ukurikije amafaranga asanzwe agura iyo modoka angana n’ibihumbi 200 by’Amadorari ya Amerika, abarirwa muri miliyoni 170RWf, bigaragara ko mu gihe izatezwa cya munara izagirishwa menshi kurenza ayo.
Amakuru aturuka mu ruganda rwakoze iyo modoka avuga ko Papa Francis yaherewe iyo modoka mu Mujyi wa Vatican aho atuye.
Uruganda rwakoze iyo Lamborghini rugengwa n’uruganda rw’Abadage rwitwa Volkswagen.

Ohereza igitekerezo
|
Shepherd Bushiri akwiye kwigira kuri Papa gufasha ababaye aho kugurira maserati umwana w’imyaka itanu. Abaye umugabo na yo yayishyira ku isoko.
Papayarakoze imana izamuhe imigisha
papa imana imuhe umugisha kubwigitekerezo yagize koko bishobozwa bake kuriyisi dutuyemo. imana imushoboze icyo gikorwa cyubutwari.
mume number ze nyigurire
May the Lord bless Pope Francis!
Imana ihe umugisha Papa kubw,igikorwa cyiza yakoze
Ibyo yakoze ninkinshinganoze njye mbona ntagitanga zakirimo kuko agombagukora ibikorwa byinshi byurukundo kugirango tugumye tumwigireho.
Nyirubutungane Papa
Nyagasani amwishimire kd yakoze kuduha urugero ryokwigomwa
Daddy Masasu buriya nawe arahita agurisha iye...
Ni igikorwa cy’urukundo pe reka aduhe urugero rwiza natwe tumurebereho nka nyirubutungane duhere ko dukora ibyo adusaba. Ni umuco ukwiye kuturanga twese abakristu tugafashanya ,tugakunda bagenzi bacu nkuko twikunda tukabana kivandimwe .
nyirubutungane natubere urugero natwe turebereho