Papa Francis azateza cyamunara Lamborghini yahawe kugira ngo izafashe abakene

Papa Francis atangaza ko imodoka yo mu bwoko bwa Lamborghini Huracan yahawe nk’impano atazayigendamo ngo ahubwo izatezwa cyamunama bityo amafaranga azavamo afashe abakene.

Papa Francis yahawe impano ya Lamborghini nshya
Papa Francis yahawe impano ya Lamborghini nshya

Amakuru atangazwa na Daily Mail agaragaza ko iyo modoka iri mu zihenze ku isi, ifite ibara ry’umweru, yayihawe ku itariki ya 15 Ugushyingo 2017.

Nyuma yo guhabwa iyo Lamborghini n’uruganda rwo mu Butaliyani rukora izo modoka, yahise ayiha umugisha, avuga ko izatezwa cyamunara.

Amafaranga azavamo akazajya mu bikorwa byo gufasha abakene bo ku isi,harimo n’igikorwa cyo kubaka umuryango w’abakristu bo mu gihugu cya Irake washenywe n’umutwe w’iterabwoba wa ISIS.

Andi mafaranga azajya gufasha abagore bajya gucuruzwa n’abajyanwa gukora uburaya ku ngufu andi akazajya gufasha imiryango yita ku buvuzi muri Afurika.

Amafaranga azava muri cyamunara y'iyi modoka azafasha abakene bo ku isi
Amafaranga azava muri cyamunara y’iyi modoka azafasha abakene bo ku isi

Ukurikije amafaranga asanzwe agura iyo modoka angana n’ibihumbi 200 by’Amadorari ya Amerika, abarirwa muri miliyoni 170RWf, bigaragara ko mu gihe izatezwa cya munara izagirishwa menshi kurenza ayo.

Amakuru aturuka mu ruganda rwakoze iyo modoka avuga ko Papa Francis yaherewe iyo modoka mu Mujyi wa Vatican aho atuye.

Uruganda rwakoze iyo Lamborghini rugengwa n’uruganda rw’Abadage rwitwa Volkswagen.

Iyi modoka ibarirwa mu gaciro k'ibihumbi 200 by'Amadorari ya Amerika
Iyi modoka ibarirwa mu gaciro k’ibihumbi 200 by’Amadorari ya Amerika
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Shepherd Bushiri akwiye kwigira kuri Papa gufasha ababaye aho kugurira maserati umwana w’imyaka itanu. Abaye umugabo na yo yayishyira ku isoko.

rukundo yanditse ku itariki ya: 25-02-2018  →  Musubize

Papayarakoze imana izamuhe imigisha

Nyiramahirwe yanditse ku itariki ya: 21-02-2018  →  Musubize

papa imana imuhe umugisha kubwigitekerezo yagize koko bishobozwa bake kuriyisi dutuyemo. imana imushoboze icyo gikorwa cyubutwari.

Harerimana resedie yanditse ku itariki ya: 11-02-2018  →  Musubize

mume number ze nyigurire

ishimwe kwve yanditse ku itariki ya: 12-01-2018  →  Musubize

May the Lord bless Pope Francis!

sandy yanditse ku itariki ya: 1-01-2018  →  Musubize

Imana ihe umugisha Papa kubw,igikorwa cyiza yakoze

Jeanne yanditse ku itariki ya: 22-12-2017  →  Musubize

Ibyo yakoze ninkinshinganoze njye mbona ntagitanga zakirimo kuko agombagukora ibikorwa byinshi byurukundo kugirango tugumye tumwigireho.

Tuyizere Martin yanditse ku itariki ya: 21-12-2017  →  Musubize

Nyirubutungane Papa
Nyagasani amwishimire kd yakoze kuduha urugero ryokwigomwa

Mumararungu Revelien yanditse ku itariki ya: 27-11-2017  →  Musubize

Daddy Masasu buriya nawe arahita agurisha iye...

jambo yanditse ku itariki ya: 17-11-2017  →  Musubize

Ni igikorwa cy’urukundo pe reka aduhe urugero rwiza natwe tumurebereho nka nyirubutungane duhere ko dukora ibyo adusaba. Ni umuco ukwiye kuturanga twese abakristu tugafashanya ,tugakunda bagenzi bacu nkuko twikunda tukabana kivandimwe .

Habuhazi Martin yanditse ku itariki ya: 16-11-2017  →  Musubize

nyirubutungane natubere urugero natwe turebereho

Manishimwe clarisse yanditse ku itariki ya: 20-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka