Gitifu w’Umujyi wa Kigali yirukanwe ku kazi
Sagashya Didier wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali yirukanwe ku mirimo ye, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2017.
Uyu muyobozi yahagaritswe n’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, nyuma yo kumubonaho amakosa adakwiye kwihanganirwa, nk’uko Me Rutabingwa Athanase uyobora Njyanama yabitangarije itangazamakuru.
Yavuze ko Sagashya yakoresheje abakozi babiri yayoboraga bagaca amwe mu madosiye y’Umujyi wa Kigali arebana n’ubugenzuzi bw’imyubakire mu Mujyi wa Kigali, abo bakozi bakaba bari gukorwaho iperereza n’ubugenzacyaha.
Sagashya kandi ngo ntiyakoranaga ntiyakoranaga neza n’inzego z’ubuyobozi z’Umujyi wa Kigali ahubwo ngo yazigaragarizaga agasuzuguro mu bikorwa bya buri munsi.
Yagize ati "Hari ibyo yakoraga atagishije inama abandi bayobozi, ugasanga afitemo gusuzugura abamuyobora.Twasanze iyo migirire yamungaga imikorerere y’umujyi, dusanga umujyi utatera imbere abantu bakora gutyo, twanzura ko yirukanwa.”
Sagashya yahoze ayobora Ikigo cy’Igihugu cy’imiturire ’Rwanda Housing Authority’. Yahavuye ajya kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Rangira Bruno yemeje ayo makuru, avuga ko amakuru arambuye aza gutangwa n’Umuyobozi wa Njyanama y’Umujyi wa Kigali Rutabingwa Athanase.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Muramurangije kweri. Kwirukana?
Imigirire idahesha isura nziza abanyarwanda ikwiye kwamaganirwa kure. N’abandi bayobozi bafite ingeso zidakwiriye bage bashimirwa bike bakoze maze basezererwe kuko abafite umutima wo gukora neza no gukorana neza n’abandi atari abo urwanda rugishakisha. Thx