Kwinjira muri Expo ya Made in Rwanda ni ubuntu

Urugaga nyarwanda rw’abikorera (PSF) rutangaza ko imurikagurisha (Expo) ry’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) rigiye kuba rizaba ririmo moto n’ibindi byinshi.

Muri iyo Expo hazanamurikwamo moto zikorerwa mu Rwanda
Muri iyo Expo hazanamurikwamo moto zikorerwa mu Rwanda

Biteganijwe ko Expo ya “Made in Rwanda” izabera i Gikondo nk’uko bisanzwe, ikazatangira kuva ku itariki ya 29 Ugushyingo kugeza ku ya 05 Ukuboza 2017. Izitabirwa n’abamurika ibikorwa byabo barenga 400.

Ubuyobozi bwa PSF buvuga ko amamurikagurisha abiri ya “Made in Rwanda” yabaye mu mwaka ushize wa 2016 atigeze azamo ibikoresho binini bikorerwa mu Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho no kwamamaza muri PSF, Eric Kabera avuga ko muri Expo ya 2017 hazazamo ibikoresho bidasanzwe birimo iby’ubwubatsi, iby’ikoranabuhanga na moto.

Agira ati “Ubusanzwe hazaga uduseke, imyenda n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ariko ubu hazazamo n’ibintu bikomeye birimo za mudasobwa, amazu yimukanwa na za moto.”

Akomeza avuga ko ibikorerwa mu Rwanda bizaba bihendutse ugereranije n’igiciro cy’ibigurirwa mu mahanga bimeze nkabyo.

Mu gihe byari bimenyerewe ko abamurika bishyura ibibanza bakoreraho ndetse n’abaza kureba ibimurikwa bakishyura amafaranga yo kwinjira, muri iyo Expo ngo si ko bimeze.

Kabera yizeza ko abamurika ibikorwa byabo batazishyuzwa aho bakorera ndetse ngo n’abazaza kureba iryo murikagurisha ntabwo bazishyuzwa itike yo kwinjira.

PSF ivuga ko inyungu y’iryo murikagurisha itabarwa mu mafaranga, ahubwo ngo ikigamijwe ni uguhura kw’abashoramari ubwabo n’abifuza gutangira gushora imari.

Inzu zimukanwa nk'iyi nazo zizamurikwa
Inzu zimukanwa nk’iyi nazo zizamurikwa

Uruganda rwitwa “Rwanda Motorcycle Company” ruteranyiriza moto mu Rwanda zikaba ari nazo zizamurikwa muri iyo Expo, rutangaza ko izo moto zizagurishwa ku biciro biri hasi; nk’uko Louis Masengesho abisobanura.

Agira ati “Moto yacu itwara abagenzi,igurwa amafaranga 1,290,000RWf, mu gihe isanzwe ya TVS igurwa 1,500,000RWf. Moto zacu zakorewe kugenda mu misozi kandi zishobora kumara imyaka irenga 20.”

Akomeza avuga ko mu rwego rwo gukomeza kugabanya ibiciro, bagiye gutangira kugura ibyuma bya moto by’inganda zo mu Rwanda kugira ngo birinde kubitumiza mu mahanga.

Ati “Imwe mu mpamvu ibintu bihenda ni ubwikorezi bugoye bw’ibikoresho by’ibanze bituruka mu mahanga. Nka kontineri imwe y’ibyuma bya moto 90 itangwaho 3,500$ (akabakaba miliyoni 3RWf) kuva muri Aziya.”

Mu rwego rw’ubwubatsi, uruganda rwitwa Strawtech rwubaka inzu zimukanwa, ruvuga ko rugeze ku gipimo cya 60% rukoresha ibikomoka mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza cyane birashimishije.Nonese ko twabonye igiciro cya moto,inyubako zimukanwa zo zihagaze gute,ihenda in angahe cg iyamake ariko yujuje ibisabwa by a cadastral ni angahe?

Manzi jean Bosco yanditse ku itariki ya: 14-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka