Kuri uyu wa Gatatu abatuye mu bice bya Nyanza, Muhanga, Ngororero, Nyabihu ndetse na Rubavu nibo bari batahiwe ngo bibonere ibyiza bituruka kuri Tour du Rwanda, harimo na Cogebanque ibasanga aho bari ikabereka uburyo bushya bwo kwizigamira bworoshye.

Uretse abo muri turiya turere, abaturanyi ba Rubavu bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nabo ntibari batanzwe, bari baje kwirebera amagare, ariko bakanaboneraho no guhura n’abakozi ba Cogebanque babakanguriye kuba bafunguza konti muri Cogebanque, kugira ngo amafaranga yabo agire umutekano.

Umwe mu Banye-Congo twaganiriye, yadutangarije ko n’ubwo yari yaje aje kwirebera amagare, ariko yanahise abyungukiramo kuko hari ibyo yasobanuriwe na Cogebanque atari azi, akaba yumva mu minsi ya vuba azahita afunguza konti
Yagize ati “Namenye ko ubu nshobora gufunguza konti nkajya mbikuza amafaranga ndi muri Congo ntiriwe nza mu Rwanda, kandi akaba acunzwe neza, aho namenye uburyo bwo gukoresha ikarita yitwa Pre-Paid Master card”

Theonestine Mukabanana ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Cogebanque mu gihugu, yatangarije Kigali Today ko bishimiye uko isiganwa ryagenze, ariko anakangurira abaturanyi bo muri Congo kugana Cogebanque kugira ngo amafaranga yabo ahorane umutekano.
“Isiganwa tubereye abaterankunga mu by’ukuri riri kugenda neza, abatuye i Rubavu baje ari benshi kandi bishimye, gusa n’abaturanyi bo muri Congo nabo baje kandi turabakangurira kuba bagana Cogebanque bagafunguza konti, ku buryo mu bihe by’umutekano muke amafaranga yabo azajya aba arinzwe neza”

Nyuma y’iri siganwa, abari baje kurirebera i Rubavu, basusurukijwe n’umuhanzi Bruce Melodie, akaba ari nawe ugenda uririmbira abantu aho amagare anyura hose, ubu hakaba hatahiwe abo mu Karere ka Musanze no mu nzira zijyayo.
Andi mafoto akwereka ko Cogebanque iri kumwe nawe muri Tour du Rwanda








Amafoto: Muzogeye Plaisir na Kwizera Fulgence
Ohereza igitekerezo
|