
Ku i saa yine zuzuye ni bwo abakinnyi bari bahagurutse kuri gare ya Kacyiru, ariko bageze ku Gitikinyoni nibwo hatangiye kubarwa ikilometero cya mbere ari nabwo isiganwa nyirizina ryari ritangiye.

Bacyambuka Nyabarongo, abakinnyi bane barimo Rugamba Janvier na Hakiruwizeye Samuel ba Les Amis Sportifs, Nizeyimana Alex wa Benediction Club ndetse na Redwell Ebrahim baje gucomoka mu gikundi maze basiga abandi.

Nyuma y’aho Hakiruwizeye Samuel yaje guhita asiga abandi ndetse aza no gushyiramo ikinyuranyo cy’iminota ibiri n’amasegonda 20, akomeza kuyobora isiganwa kuva Kamonyi-Musambira-Ruhango na Nyanza, aho yatangiye kugenda asatirwa n’igikundi, haza gusigaramo umunota umwe.

Barenze i Nyanza uwitwa Cameron McPhaden ukinira ikipe ya Lowestrates yo muri Canada, yaje gusatira Hakiruwizeye,kugeza ubwo hasigaramo ikinyuranyo cy’amasegonda 19 gusa, biza kurangira n’igikundi cyose kimushyikiriye maze batangira kugendera hamwe.


Bagiye kugera i Rusatira, Areruya Joseph yaje guca mu rihumye abandi bakinnyi, aragenda arabasiga ndetse anashyiramo amasegonda 24, akomeza kongera umuvuduko aho yageze i Huye ari uwa mbere ndetse yanasize uwamukurikiye umunota umwe n’amasegonda 34.

Uko bakurikiranye mu gace Kigali-Huye
1. Areruya Joseph Dimension Data for Qhubeka 03h12’12’’
2. Main Kent Dimension Data fo Qhubeka 03h13’46’ + 01’34’’
3. Mebrahtom Natnael Eritrea National Team 03h13’48’ +01’36’’
4. Eyob Metkel Dimension Data for Qhubeka 03h13’48’ +01’36’’
5. Debretsion Aron Eritrea National Team 03h13’48’ +01’36’’
6. Kangangi Suleiman BIKE AID 03h13’48’ +01’36’’
7. Okubemariam Tesfom Eritrea National Team 03h13’48’ +01’36’’
8. Pellaud Simon Team Illuminate 03h13’48’ +01’36’’
9. Kipkemboi Salim BIKE AID 03h13’48’ +01’36’’
10. Nsengimana Jean Boco Rwanda Equipe Nationale 03h13’48’ +01’36’’
Urutonde rusange nyuma y’umunsi wa kabiri wa Tour du Rwanda 2017
1. Areruya Joseph (Dimension Data) 03h16’06’’
2. Nsengimana Jean Bosco (Rwanda Equipe Nationale) 03h17’34’’ + 01’28’’
3. Ndayisenga Valens (Tirol Cycling Team) 03h17’36’’ +01’30’’
4. DE Bod Stefan (Dimension Data For Qhubeka) 03h17’40’’ + 01’34’’
5. Kangangi Suleiman (BIKE AID) 03H17’43’’ +01’37’’
6. Pipper Cameron (Team Illuminate) 03h 17’44’’ +01’38’’
7. Byukusenge Patrick (Rwanda Equipe Nationale) 03h 17’44’’ +01’38’’
8. Mugisha Samuel (Dimension Data for Qhubeka) 03h 17’45’’ +01’39’’
9. Uwizeye Jean Claude (Rwanda Equipe Nationale) 03h 17’45’’ +01’39’’
10. Le Court de Billot Olivier (Maurice Equipe Nationale) 03h 17’46’’ +01’40’’
Abanyarwanda bakina imbere mu gihugu, nabo barahatanira kwegukana moto ifite agaciro ka Milioni irenga
Mu rwego rwo gutera umurava abanyarwanda bakina imbere mu gihugu, Rwanda Motorcycle Company (RMC) uruganda rukora moto nyarwanda rugiye gutanga moto nshya ku munyarwanda uzitwara neza kurusha abandi muri Tour du Rwanda.
Nk’uko twari twabitangarijwe na Masengesho Louis ushinzwe ubucuruzi muri RMC yatubwiye ko iyo Moto izatangwa yitwa INZIZA 125 ikaba izahabwa umunyarwanda ukina mu ikipe yo mu gihugu imbere.

Abanyarwanda kugeza ubu bari imbere y’abandi bashobora kuyegukana ni Nsengimana Jean Bosco ukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, ubu uri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange, Byukusenge Patrick uri ku mwanya wa 7, Na Jean Claude Uwizeye uri ku mwanya wa 9 ku rutonde rusange

Andi mafoto ku isiganwa ry’uyu munsi






Amafoto: Muzogeye Plaisir
Ohereza igitekerezo
|
Ndashimira abasorebacu bakomejekwitwaraneza.ndabona niyuyumwaka izegukanwa umunyarwanda.