Urukiko rwasabwe gutesha agaciro ibiregwa Musenyeri Ntihinyurwa

Me Ndengeyingoma Yvonne uhagarariye Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa yasabye ko urukiko rwatesha agaciro ibirego biregwa umukiriya we,kuko ibyo amurega nta shingiro bifite.

Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa, umushumba wa Diyosezi ya Kigali
Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa, umushumba wa Diyosezi ya Kigali

Yabitangaje ubwo uwitwa Manirareba Herman yagezaga ikirego cye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Ugushyingo 2017.

Manirareba w’imyaka 42 avuga ko arega Musenyeri Ntihinyurwa, umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Kigali kuba yaratesheje agaciro umuco Nyarwanda awita uwa "gishenzi".

Mu nama ntegurarubanza yabaye, Manirareba yagaragaje ko arega mu izina ry’Abanyarwanda, akarega Musenyeri Ntihinyurwa kuba ari umwe mu bemeje amabonekerwa y’i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, agahamya ko babonekewe na Bikiramariya ngo kandi byari ukubeshya.

Me Ndengeyingoma Yvonne wari uhagarariye Musenyeri Ntihinyurwa yasabye ko icyo kirego kitakwakirwa kubera ko inyito yacyo idahuye n’ibyo urega asaba urukiko.

Agira ati "Urega bigaragara ko nta ruhushya yabiherewe n’Abanyarwanda kandi we avuga ko yareze mu izina ryabo. Kuba nta bubasha n’ubushobozi bwo kurega, ndasaba ko urukiko rwatesha agaciro ikirego cye ntikizakirwe.”

Urega yavuze ko nk’Umunyarwanda yemerewe kuvugira Abanyarwanda mu gihe hari ibijyanye n’umuco byagoretswe bikenewe gukosorwa mu izina ryabo.

Yifashishije zimwe mu ngingo z’itegeko nshinga yumvikanishije ko afite uburenganzira bwo kurega mu izina ry’Abanyarwanda mu gihe hari ibyatokoje umuco wabo kandi ari wo bose bahuriyeho.

Muri iyo nama ntegurarubanza yabajijwe n’urukiko impamvu arega Musenyeri Ntihinyurwa kandi bigaragara ko yagombaga kurega kiriziya Gatolika maze Manirareba asubiza ko kwangiza umuco byakozwe n’umuntu ko bitakozwe n’inyubako benshi bita Kiliziya.

Agira ati “Urebye ibitabo byagiye byandikwa usanga utavuga Kiliziya Gatolika ngo ibijyanye n’amabonekerwa yabereye i Kibeho byumvikane neza utavuzemo Musenyeri Ntihinyurwa kuko ari umwe mu bagize uruhare mu kuyemeza. Kandi niwe nabashije kubonera imyirondoro uretse ko hari n’abandi nzagobokesha mu rubanza.”

Manirareba wagaragaye mu rukiko yitwaje umurundo w’impapuro yabwiye Kigali Today ko aregera indishyi nyinshi zibarirwa muri triyari 12 z’Amadolari y’Amerika.

Natsinda urubanza ngo ayo mafaranga azashyirwa mu isanduku ya Leta ariko igice kinini cy’ayo gihabwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ati "Mu gihe naba nsinzwe urubanza ntabwo bizaba bivuze ko ubutabera buzaba burangiriye aho nzakomeza no mu zindi nkiko zisumbuye kuri urwo ruzaba rwafashe icyemezo kirenganya Abanyarwanda kuko ari bo ndegera nanjye ndimo.”

Bamwe mu bakurikiranye iyo nama ntegurarubanza bari buzuye mu cyumba cy’iburanisha, banyuzagamo bagaseka ibirego bya Manirareba bavuga ko yaje kwisekereza abantu.

Icyakora hari n’abemeza ko uwo mugabo aramutse akomeje gutegura neza urubanza rwe ashobora kuzarutsinda.

Bakabivuga bashingiye ku kuba umuco waragiye wangirika kandi bikozwe n’ibikorwa by’abakoroni baje bitwaje Imana.

Iburanisha ry’urubanza Manirareba aregamo Musenyeri Ntihinyurwa ruzaburanishwa mu mizi yarwo ku itariki ya 30 Ugushyingo 2017; nk’uko byatangajwe n’umucamanza wo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Uwo mugabo arimo kwaka icyo kirundo cy’amafranga kubera ko azi ko kiriziya gatolika ari institution ikize ! Nonese we natsindwa azatanga izihe ndishyi? Ubwo azitwa nyakujya!!! cyokora njye ndumva Kiriziya ikwiye gufatana ingufu kiriya kirego! That man must have a hidden agenda and he might be a proxy!

Nshizirungu Emile yanditse ku itariki ya: 28-11-2017  →  Musubize

nge mbona hari umuco tugomba kwita gutyo koko wari uwa (gishenzi) urugero: umuco wo
_gukazanura
_guharika
_kwima umugore ijambo
_ibikorwa bya gipfumu
_nibindi...

usengimana jean bosco yanditse ku itariki ya: 14-11-2017  →  Musubize

Niki ushingiraho wemera amabonekerwa? nubwo kubonekerwa ntaho bihuriye numuco gusa nge nakurikirana Manirareba mumategeko kuko afite ivanguramadini, kuki atarega abemera Yezu numuzuko wabapfuye? yakabareze ko

usengimana jean bosco yanditse ku itariki ya: 14-11-2017  →  Musubize

KUBAKA IZINA SI UGUKINA UWO NAWE AMBEREYE BARAFINDA ESE BYIBUZE YEMERA IMANA? GUSA NAREKE GUSEBYA ABAKOZI B’IMANA KUKO NO KUBESHYA NUKWICA UMUCO AHUBWO AKURIKIRANWE NINKIKO KUBESHYERA ABANYARWANDA NGO BAMUTUMYE NA PEREZIDA WA REPUBLIQUE ABANZA KUMENYESHA ABANYARWANDA IBYO AGIYE KUBAKORERA.
IKINDI NUWO UVUGAKO KILIZIYA ARIYO YAZANYE UMUKORONI YIGE AMATEKA AMENYE UMUKORONI NUMUVUGABUTUMWA ARINDE WABANJE GUSA SINABYO BYAKADUSHISHIKAJE NKABANYARWANDA KUKO DUFITE BYINSHI DUSHYIZE IMBERE BIRIMO NK:
_ITERAMBERE
_UBUMWE BW’ABENEGIHUGU
_UBUMENYI NIBINDI

usengimana jean bosco yanditse ku itariki ya: 14-11-2017  →  Musubize

ninde wamutumye? ntafite se we uko abona Imana n’ubumana bwayo? nareke amaco y’ahubwo yihsngire umurimo areke imitwe; ndabona ari nka ba bandi birirwa bahamagara cg barya, batesha abanyarwanda igihe bashaka inyungu bwite zabo.nzareba ukuntu urukiko ruzagikemura! ubu twese ubu tugendana amategeko.

alias yanditse ku itariki ya: 14-11-2017  →  Musubize

Abacamanza na bo ni abantu basobanukiwe ibijyanye n’umwuga bakora, nibashyire ku munzani iki kirego hasuzumwe niba Manirareba nta kuri afite. Ubutabera kandi na bwo buzigaragaze mu guca umuco wo kudahana nyuma yo kubona aho ikosa rigaragara.

Murava Jean Nepomuscene yanditse ku itariki ya: 14-11-2017  →  Musubize

Sindi umu catholique ariko ariya ni amaco y’ inda. Kwemera si Ku ngufu azahitemo ibyo yemera ibindi abiharire ababyemera mu banyarwanda uvugira umenye ko harimo abemera ayo mabonekerwa bivuga ko ataribo bagutumye rero.Sorry nanjyendabona ikirego Atari ngombwa ndi mu batagutumye.

Kaliza yanditse ku itariki ya: 14-11-2017  →  Musubize

Manirareba yatumwe nande?yisebya Kiliziya. ahubwo uwo muntu utemera amabonekerwa ni muntu ki koko?

Jado yanditse ku itariki ya: 13-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka