Ayo marushanwa azwi nka ‘National Moot Court Competition on International Humanitarian Law’, yabaye ku nshuro ya kabiri mu Rwanda, kuva ku itariki 13 kugeza 14 Ugushyingo 2015.
Yari yitabiriwe na kaminuza zitandukanye zo muri Kigali, zirimo Kaminuza y’u Rwanda, Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), Kaminuza ya Kigali (UoK) na Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisite (UNILAK).
Kaminuza y’u Rwnda niyo yegukanye iryo rushanwa, biyihesha umwanya wo kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga azabera i Arusha muri Tanzaniya, guhera tariki 18 kugeza tariki 27 Ugushyingo 2017.
Elysée Rugundana wari ukuriye ikipe ya Kaminua y’u Rwanda, yemeza ko yungukiye byinshi muri ayo marushwa kandi yumva ikipe ye izitwara neza i Arusha.
Yagize ati “Hari ingingo nyinshi z’amategko agenga intambara ntarinzi, hari imvugo umuntu akoresha imbere y’urukiko ndetse n’imyitwarire hari no kuba ntari nzi itandukaniro nyakuri ry’intambara mpuzamahana n’intambara zibera mu gihugu.
"Ibyo byose ndetse n’ibindi ntarondora ni byo nungutse kandi numva bizanamfasha,tukaba twakwitwara neza i Arusha.”
Pascal Cuttat, uhagarariye ICRC mu Rwanda, ari nayo yayateguye, yavuze ko agamije kuzamura uburezi mu by’amategeko no gukangurira abantu ku nzego zose kuyubahiriza.
Yavuze ko abanyeshuri iyo bageze mu kazi bibafasha gukumira ingaruka ziterwa n’intarambara zibera hirya no hino ku isi , cyane cyane ku baturage b’abasivire n’ibyabo.
Mu kurushanwa higanwa ibyo inkiko mpuzamahanga mpanabyaha zikora, aho buri kaminuza iba ihagarariwe n’ikipe imwe igizwe n’abanyeshuri batatu. Iyo kipe ikaza guhangana n’indi mu kuburana imbere y’abacamanza.
Amakipe aba yahawe ikirego mpimbano cy’umuntu cyangwa abantu runaka bakoze ibyaha by’intamabara mu gihugu runaka. Amakipe arushanwa imwe ishinja indi ishinjura, bashingiye ku ngingo z’amategeko mpuzamahanga agenga intambara.
Buri kipe ibanza gukina yitwa ubushinjacyaha ariko ikaza kongera no gukina ku ruhande rw’ubwunganizi mu mategeko, kugira ngo abacamanza barebe abashoboye kwitwara neza mu rukiko.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibibiganiro mpaka nibyiza cyane noneho ibyubucamanza woww.bifasha cyane rwose nkabiga izo domain .bibaye byiza byazajya bikorwa nibura kabiri mumwaka