
Kuri uyu wa kane tariki ya 16 Ugushyingo 2017 nibwo amakipe azitabira CECAFA yashyizwe mu matsinda maze u Rwanda rwisanga mu itsinda rimwe na Kenya izakira irushanwa.
Irushanwa rya CECAFA, rihuza amakipe yo muri Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati, rizakinirwa muri Kenya kuva ku itariki ya 03 kugeza ku ya 17 Ukuboza 2017.
Muri Tombora yabereye i Nairobi, u Rwanda na Kenya zashyizwe mu itsinda rya mbere aho ziri kumwe na Libya,Tanzania na Zanzibar mu gihe mu rindi tsinda harimo Uganda, Zimbabwe, Burundi, Ethiopia na Sudani y’Epfo.

Kenya n’u Rwada nizo zizafungura irushanwa aho zizacakirana ku itariki ya 03 Ukuboza 2017.
Amatsinda
Group A: Kenya, Libya, Rwanda, Tanzania, Zanzibar.
Group B: Uganda, Zimbabwe, Burundi, Ethiopia, South Sudan.
Uko amakipe azakina
Tariki ya 03 Ukuboza 2017
Group A
Libya vs Tanzania
Kenya vs Rwanda
Tariki ya 04 Ukuboza 2017
Group B
Burundi vs Ethiopia
Uganda vs Zimbabwe
Tariki ya 05 Ukuboza 2017
Group A
Zanzibar vs Rwanda
Kenya vs Libya
Tariki 06 Ukuboza 2017
Group B
South Sudan vs Zimbabwe
Uganda vs Burundi
Tariki ya 07 Ukuboza 2017
Tanzania vs Zanzibar
Rwanda vs Libya
Tariki ya 08 UKuboza 2017
Group B
South Sudan vs Ethiopia
Zimbabwe vs Burundi
Tariki ya 09 UUkuboza 2017
Group A
Rwanda vs Tanzania
Kenya vs Zanzibar
Tariki ya 10 Ukuboza 2017
Group B
South Sudan vs Burundi
Ethiopia vs Uganda
Tariki ya 11 Ukuboza 2017
Group A
Libya vs Zanzibar
Kenya vs Tanzania
Tariki ya 12 ukuboza 2017
Group B
Uganda vs South Sudan
Zimbabwe vs Ethiopia
Tariki ya 13 Ukuboza 2017 ni umunsi w’ikiruhuko
Tariki 14 Ukuboza 2017
Hazakinwa kimwe cya kabiri umukino wa mbere
Tariki ya 15 Ukuboza 2017
Hazakinwa kimwe cya kabiri umukino wa kabiri
Tariki ya 16 Ukuboza 2017 hazabaho Akaruhuko
Tariki ya 17 Ukuboza 2017
Umwanya wa gatatu n’umukino wa nyuma
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
buriya rero njye ndabona kandi ndifuza ko amavubi yacu yazagera kure hashoboka byaba nangombwa agatungurana akagitwara gusa tubisabe Imana