Nyamasheke: Ingabo z’u Rwanda zahaye amazi meza abaturage barenga 2000
Abaturage 2326 bo mu mirenge wa Bushenge na Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke ntibazongera kuvoma amazi mabi kuko begerejwe umuyoboro w’amazi meza.

Abo baturage batuye mu ngo 467, bagejejweho amazi meza n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) zikorera muri Brigade ya 408 ikorera mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, ku wa kabiri tariki ya 14 Ugushyingo 2017.
Hari mu gikorwa cya “Army week” mu mishinga mito yiswe “Quick Impact Project”, ifasha abaturage guhindura ubuzima biteza imbere.
Abaturage bo mu Kagari ka Kagatamu mu Murenge wa Bushenge n’abo mu Kagari Kanazi muri Ruharambuga barashimira Ingabo z’igihugu kuba zibegereje amazi meza; nk’uko uwitwa Nsengiyumva Felix abivuga.
Agira ati “Twavomaga ikiziba cyo mu Kajagambe epfo iriya ni nko mu birometero bine ariko ubu turishimye cyane kubera amazi meza baduhaye turashimira ingabo z’igihugu.”
Lit Col Vincent Mugisha, uyobora Batayo ya 99 yashyize mu bikorwa umushinga wo guha aba baturage amazi avuga ko aba baturage bagiye guca ukubiri n’indwara zikomoka ku mwanda.
Agira ati “Aba baturage bari bafite ibibazo by’amazi mabi banywaga akabatera uburwayi bw’inzoka na “Cholera”.
Akomeza agira ati “Ababyeyi bavunikaga cyane bajya kuvoma mu mikoki iyo epfo ndetse n’abana bakarohama bagiye kuvoma mu mariba ariko ibyo bibazo byose bagiye gutandukana nabyo.”
Muri icyo gikorwa cya “Army Week” ingabo zubatse umuyoboro mushya w’amazi w’ibirometero 3.5 zisana n’undi muyoboro wari umaze imyaka itatu warangiritse ureshya na kirometero imwe.

Uwo muyoboro w’amazi meza watashywe,watwaye miliyoni 6,513,400RWf.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aime Fabien arahamagarira abo baturage kubungabunga uwo muyoboro w’amazi meza kugira ngo utazangirika bakongera kujya kuvoma ibiziba.
Agira ati “Icyo dusaba abaturage ni ukubungabunga aya mazi kugira ngo abagirire akamaro bayakoreshe mu isuku no kwiteza imbere.”
Kugeza ubu,Akarere ka Nyamasheke kageze kuri 87,7% by’abaturage bafite amazi meza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|