Hari abakekwaho Jenoside babikwa ko bapfuye kandi bakiriho

Ubushinjacyaha bukuru bumaze gutahura ko hari bamwe mu bakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bihishe mu mahanga bajijisha, bakabikwa ko bapfuye kandi bakiriho.

Siboyintore avuga ko hari abashinjwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda babeshya ko bapfuye kandi bakiriho
Siboyintore avuga ko hari abashinjwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda babeshya ko bapfuye kandi bakiriho

Ubushinjacyaha buvuga ko ari zimwe mu ngorane buhura nazo mu gukurikirana abakekwaho Jenoside, nk’uko bwabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2017.

Jean Bosco Siboyintore, umuyobozi w’ishami rishinzwe gukurirana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye hanze y’igihugu, avuga ko hari abatahuwe ko bifashishije abantu bakabatangira amatangazo yo kubabika bavuga ko bapfuye.

Yagize ati “Hari umuntu umwe uri mu gihugu ntashaka kuvuga izina yaje kwitaba Imana kandi akiriho n’ubu aracyariho arangije baramubika barangije kumubika bajya no gushyingura ariko bashyingura umuvure!
“Bashyinguye umuvure bashyiraho umusaraba barangije amatangazo aracicikana mu Rwanda ngo umuntu yarapfuye, nyuma arangije aragenda yihinduza isura ye ashyiraho ibyanwa ariko iperereza rizageraho rimugaragaze.”

Siboyintore yirinze kugaragaza amazina ariko avuga ko hari n’ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi wari wihishe mu mahanga wazanywe kuburanira mu Rwanda wigeze kubikwa ko yapfuye muri 2010 ariko muri 2013 akagezwa mu gihugu.

Ati “Ikintu cyo kubeshya bagamije kujijisha ntabwo tukemera n’ubwo tuzi ko gupfa ari ibintu bibaho ariko abenshi bakihisha inyuma.”

Igihugu kivugwaho kuba gicumbikiye umubare munini w’Abanyarwanda benshi bakekwaho kuba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ni Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ifite abantu 254 igakurikirwa na Uganda ifite abantu 226.

Ubushinjacyaha bukuru buvuga ko abantu 835 bari hirya no hino ku isi 21 ari bo bafashwe 18 bagahamwa n’icyaha n’aho batatu imanza zabo zikaba ziri mu bujurire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka