Mu isiganwa ngarukamwaka rizenguruka u Rwanda,Tour du Rwanda riri gukinwa ku nshuro ya cyenda, mu gace karyo ka mbere kavaga i Huye, kegukanywe na Aleluya Joseph ukinira ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’epfo.
Uyu Aleluya Joseph waryegukanye, yahoze akinira ikipe Les Amis Sportifs y’i Rwamagana, ikipe iterwa inkunga ikanambikwa na Cogebanque.

Ndizihiwe George ushinzwe amashami ya Cogebanque, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yadutangarije ko kuri we ari ibyishimo ko umukinnyi wahoze akina mu ikipe bakorana yitwaye neza.
Yagize ati “Isiganwa ryabaye ryiza cyane kuko ryatwawe na Aleluya Joseph kandi ari umukinnyi w’ikipe dutera inkunga, ni ibyishimo kuri twe kuko ari umusaruro w’ibikorwa Cogebanque ikomeje gukora byo gutera inkunga umukino w’amagare mu Rwanda”

“Muri iri siganwa twashyize imbere kumenyesha abantu Konti yacu yitwa Itezimbere, iyo konti ifungurirwa ku ba agents , yashyiriweho abantu bari mu bice byose by’igihugu kugira ngo hatagira ucikanwa, ni konti ifungurwa ku buntu, kandi nta mafaranga umuntu acibwa ku kwezi, kandi igatanga uburengannzira nk’izindi konti zirimo kubikuza, kwaka inguzanyo n’ibindi”
Aho Tour du Rwanda inyura, abaturage bagaragaza ko bishimiye Cogebanque
Abitabira Tour du Rwanda kandi bagenda basusurutswa n’umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda Bruce Melodie, uzwi muri iyi minsi ku ndirimbo yitwa "Ikinya" ndetse na "Twatsinze", bakanaboneraho n’umwanya wo gusobanurirwa serivisi za Cogebanque.
Amwe mu mafoto y’aho Cogebanque igenda yegera abakiliya muri Tour du Rwanda






Abakinnyi mu mwambaro wa Cogebanque, abenshi bitwaye neza









Niba ushaka gususurukana na Cogebanque muri Tour du Rwanda, izi nizo nzira zisigaye bazakoresha
Agace ka 2: Ku wa kabiri Taliki 14/11/2017: Nyanza-Rubavu (180kms)
Agace ka 3: Ku wa Gatatu Taliki 15/11/2017: Rubavu-Musanze (Kubanza kuzenguruka umujyi wa Rubavu) (95kms)
Agace ka 4:Ku wa Kane Taliki 16/11/2017: Musanze-Nyamata (121kms)
Agace ka 5:Ku wa Gatanu Taliki 17/11/2017: Nyamata-Rwamagana+Kuzenguruka umujyi wa Rwamagana (93.1kms)
Agace ka 6:Ku wa Gatandatu Taliki 18/11/2017: Kayonza-Kigali (Bazasoreza Stade ya Kigali unyuze kwa Mutwe) (86.3kms)
Agace ka 7: Ku Cyumweru Taliki 19/11/2017: Kigali-Kigali (120kms)
Amafoto: Muzogeye Plaisir & Kwizera Fulgence
Ohereza igitekerezo
|
nibyizako abana burwanda bakomeza kwitwara neza nibyisho gusa gusa.
Amata agira gitereka, naba Champions bagira gitegura.Bravo Cogebanque