Mu rukererera rwo kuri uyu wa Gatatu ni bwo hamenyekanye amakuru ko Ndikumana Hamadi Katauti wari umutoza wungirije muri Rayon Sports, ndetse na Gangi wari umaze iminsi arwaye ko bitabye Imana.
Katauti yari yaraye akoresheje imyitozo muri Rayon Sports
Mu kiganiro twagiranye na Mugemana Charles muganga wa Rayon Sports, yadutangarije ko yahamagawe n’umusore ubana na Katauti, amubwira ko amurembanye ku buryo butunguranye, ariko agiye kumureba asanga amaze gushiramo umwuka
Yagize ati "Umusore babana yampamagaye ambwira ko Katauti arembye, ngo bari kumwe nta kibazo afite, ubundi amubwira ko ari kubabara mu gatuza, atangira no kubabara mu nda, aza kumuha Fanta ngo anywe arangije ahita ayiruka, akomeje kuremba ahita ampamagara"
"Nahise njya kumureba mugezeho nka saa sita z’ijoro nsanga aryamye ku gitanda yashizemo umwuka, nahise mpamagara ingobyi y’abarwayi ya CHUK, baje basanga yapfuye, birantungura cyane kuko yari yakoze imyitozo hamwe n’abakinnyi ubona afite imbaraga cyane nta kibazo na kimwe"



Uwahoze ari myugariro w’Amavubi Hategekimana Bonaventure Gangi nawe yitabye imana.
Ni amakuru Kigali Today ikesha mushiki wa Gangi wo kwa se wabo witwa Uwamahoro Liliane wari umurwaje.
Uwamahoro yagize ati "ni byo twakiriye inkuru y’akababaro ibika urupfu rwe mu gitondo, saa cyenda zo kuri uyu wa gatatu, yari amaze amezi abiri arwariye i Butare mu bitaro bya Kabutare, hari hashize igihe abaganga bansabye gutaha kuko Gangi yari arembye bityo bamujyana mu cyumba cye wenyine."

Hategekimana Bonaventure wamenyekanye cyane ku izina rya Gangi, yari umwe mu bakinnyi bakinnye mu makipe yose akomeye hano mu Rwanda arimo Rayon Sports, APR Fc, Kiyovu, ATRACO Fc,yakinnye kandi no mu yandi makipe arimo Etincelles, Marines, Espoir, Muhanga ndetse na Musanze yashorejemo umupira kubera uburwayi.
Minisiteri y’umuco na siporo yafashe mu mugongo imiryango ya ba nyakwigendera, nkuko byatangajwe na Minisitiri Uwacu Julienne abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.
Our deepest condolences to the families of Hammad and Hategekimana , we will always remember their contribution in developing Rwanda though football. RIP
— Julienne Uwacu (@JUwacu) November 15, 2017
National Football League
Ibitekerezo ( 46 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana ibahe iruhukoryiza ibakire mubayo
nakababaro RIP bavandi
Umuryangowe ugire kwihangana.nabanya Rwanda bose
Imana ibakire baruhukire mumahoro.
Imana ibakire mu bayo. Duharanire kurangwa n’ubutwari kuko intwari idapfa ahubwo ibikorwa byayo birayihagararira iyo itabarutse.
tubuze Intwari ariko tuzahora tubibuka.Imana ibakire Mubayo
Ohhhh gusa niko Imana yabishatse nta kundi twabigenza byose biri mwigeno r yimana gusa Twaba kunda ga cyane Imana ibakire
Yooo... Bakoze Nez Tuzahora Tubibuki imana Ibakire Mubay. Twihanganishe Imiryango Yabo Na Banyarwanda Bos.Tuvuga Ng Iwabo Wabizera Ni Mwijuru.
birababaje ariko ntakundi twabigenza tubuze intwari, baruhukire mumahoro kandi twihanganishije imiryango yabo
Ba rayon twihangane mubihe tururimo.
IMANA IBAKIRE MU BAYO KANDI IMIRYANGO YABO IKOMERE
yoooo basi ibyo utahindura urabyakira abarayon nabanyarwanda murirusange tubifurije aheza mwijuru