Iyo Mandela aba akiriho nari kwishimira guhura nawe – Miss Elsa

Miss Rwanda, Iradukunda Elsa uhagarariye u Rwanda muri Miss World 2017 yagaragaje ko mu bantu afata nk’icyitegererezo mu buzima bwe harimo nyakwigendera Nelson Mandela.

Yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Ugushyingo 2017, ubwo yitabiraga irushanwa ryiswe “Miss World Head to Head Challenge” aho ba Nyampinga bahatanira ikamba rya Miss World 2017 babazwa ibibazo bitandukanye.

Ubwo Miss Elsa yitabiraga irushanwa rya ryiswe “Miss World Head to Head Challenge”
Ubwo Miss Elsa yitabiraga irushanwa rya ryiswe “Miss World Head to Head Challenge”

Ba Nyampianga bitabira iryo rushanwa hakurikijwe amatsinda bagabanyijwemo. Miss Elsa ari mu itsinda rya 14 aho ari kumwe na Miss Poland, Sweden, Seychelles, Venezuela na Montenegro.

Ubwo bitabiraga iryo rushanwa uwari uriyoboye yababajije umuntu bifuza guhura yaba uriho cyangwa utakiriho n’impamvu bifuza guhura nawe.

Miss Elsa atazuyaje yahise asubiza ko iyo Nelson Mandela aba akiriho yari gushimisha no guhura nawe imbona nkubone bakaganira.

Agira ati “Twese tuzi amateka ye, twese tuzi imyaka yamaze muri gereza ariko ntibyamubujije guharanira ko abanyagihugu babana mu mu mahoro.”

Akomeza agira ati “Byari kunshimisha guhura nawe nkamubaza isura ashaka kubonamo Africa naho abona Africa igeze. Nanamubaza icyamuteye imbaraga zo gukora ibyo yakoze kuko si abantu bose babikora.”

Abo Banyampinga kandi babajijwe ku mishinga yabo bakoze mu bihugu baturukamo nyuma yo gutsindira ikamba.

Miss Elsa yahatanaga n'abbandi ba Nyampinga batanu
Miss Elsa yahatanaga n’abbandi ba Nyampinga batanu

Miss Elsa yagaragaje ko ubwo yamaraga gutsindira ikamba rya Miss Rwanda yafashije abantu batandukanye barimo abantu 200 bari barwaye ishaza mu jisho yafashije kuvurwa ku buntu.

Yahise abazwa niba abona gufasha abandi bifite akamaro kuri we ndetse no kuri sosiyete muri rusange.

Yasubije agira ati “Gufasha abandi ni iby’agaciro gakomeye kuko biragushimisha kandi bikanashimisha uwo ufashije kandi nawe akumva yafasha abandi. Gufasha abandi no gufashanya bituma sosiyete irushaho kubaho neza.”

Nyuma yo gusubiza ibibazo, uwari uyoboye ikiganiro yavuze ko abantu bashobora gutota uwarushije abandi gusubiza akaba ariwe uzaba utsinze muri iryo tsinda agahita ajya muri ba Nyampinga 40 bazahana ku munsi wa nyuma.

Iyo Mandela aba akiriho ngo Miss Elsa yari gushimishwa no guhura nawe
Iyo Mandela aba akiriho ngo Miss Elsa yari gushimishwa no guhura nawe

Gutora Miss Elsa ni ukujya ku rubuga rwa Miss World ugashaka izina Elsa Iradukunda ubundi ugakanda ahanditse “Vote For Me”.

Wanajya kandi ku rubuga rwa Facebook ushakakisha Page ya “Miss World Rwanda” ugakanda kuri “Like” ndetse ukanajya no kuri porogaramu ya terefone yitwa “MobStar” ukamutora.

Biteganyijwe ko uzegukana ikamba rya Miss World 2017, azatangazwa ku itariki ya 18 Ugushyingo 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abana bacu bajya ku bandagaza gusa, gute rwanda na 3 million ziri online zatsinda USA irenza million 90 iri online?bazatorwa ryari nti mwumvise ukuntu miss Eath yatowe?????abiyandagazi bari barakaye ngo nuko Miss GISABO atiyandagaje kandi we yari azi ibyo akora namategeko yabyo.

jean d´amour yanditse ku itariki ya: 16-11-2017  →  Musubize

Mwiriwe!

Ndasaba Abanyarwanda basoma iyi nkuru gutora umukobwa uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Nyampinga w’Isi 2017, ariwe Miss Elisa. Arimo kuduhagararira neza natwe tumuhundagazeho amajwi. Waba umufata cyangwa utamufana iyo bigeze ahantu nkaha umuntu areba ishema ry’Igihugu. Mumufashe kuzamuka ajye muri 40 bakomeza. Murakoze
wakoresha iyi website kugira ngo umutore: https://www.missworld.com/#/vote

Dr Jacques NZABONIMPA yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

Abifuje kubonana nawe ni benshi ariko siko babonaga ayo mahirwe. Miss si umuntu ukomeye kuburyo wari kubona rdv kwa Mandela.

Manzi yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka