Ibitekerezo byo kwihangira imirimo bikwiye gutangira kare - Minisitiri Mbabazi

Minisitiri w’urubyiruko Rosemary Mbabazi yakanguriye urubyiruko kutarindira kubura akazi cyangwa kurangiza amashuri kugira ngo batangire imishinga yo kwihangira imirimo.

Iki kiganiro kitabiriwe n'abaterankunga bafite aho bahuriye n'ibikorwa by'urubyiruko
Iki kiganiro kitabiriwe n’abaterankunga bafite aho bahuriye n’ibikorwa by’urubyiruko

Yabitangaje ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe gukangurira urubyiruko kwihangira imirimo “Global Interpreneurship Week”, cyatangijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2017.

Hakozwe ikiganiro cyahuje urubyiruko na bamwe mu bakora mu bigo bishinzwe gufasha urubyiruko kwiteza imbere, binyuze mu kwihangira imirimo. Hagaragarijwemo imbogamizi urubyiruko ruhura nazo zirimo izo kutagira ubumenyi no gucika intege mu gihe bahuye n’imbogamizi muri buzinesi.

Minisitiri Mbabazi yavuze ko guhura n’imbogamizi muri buzinesi atari bibi ubwabyo mu gihe umuntu yiteguye kwigira ku makosa yakoze. Yavuze ko benshi mu bantu bakomeye ku isi bagiye bahura n’imbogamizi zikabaca intege ariko bakihangana bagakomeza kugeza bageze ku ntego zabo.

Yagize ati “Kwihangira imirimo ntago ari ugutangira ari uko urangije kaminuza. Kwihangira imirimo ni ugutangira mbere ukiri mu mashuri abanza cyangwa mu yisumbuye ugatangira kuganira ku kwihangira imirimo, kuko ntago ari ikintu wakora rimwe ngo gihite gitungana cyangwa ngo bigende neza.”

Mu bitabiriye iki kiganiro bari biganjemo urubyiruko
Mu bitabiriye iki kiganiro bari biganjemo urubyiruko

Yavuze ko ari yo mpamvu leta ikomeza gushyira imbaraga mu gukangururira urubyiruko gukurana uwo muco wo kwishakamo ibisubizo. Yavuze ko uruhare rwa leta ari ugushyiraho politike n’uburyo bworohereza buri wese gutangira ubucuruzi no gufasha urubyiruko kubona igishoro.

Kamanzi Janice, umwe mu rubyiruko rurajwe ishinga no kwihangira umurimo, yavuze ko bagikeneye ubumenyi bwisumbuyeho kugira ngo bamenye ahari amahirwe banabashe kuyagerageza. Yavuze ko usanga abana benshi bo mu giturage bataragira ayo mahirwe nk’abo mu mujyi.

Ati “Ubumenyi ni urufunguzo kuri buri kintu wakora. Usanga abana bo mu mijyi bajijutse kuko bahura n’ibintu bibakangura mu bwenge ariko mu cyaro ni ho hakiri ikibazo kuko abana bahavukiye ntibapfa kugira amahirwe angana n’ay’abo mu mujyi.”

Pamela Munyana, umuyobozi wa Idea4Africa, umuryango wateguye icyo kiganiro ariko usanzwe ukorana n’urubyiruko rushaka kwinjira muri gahunda yo kwihangira imirimo, yavuze ko basanzwe bafasha abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye kugera ku nzozi zabo zo kwihangira imirimo.

Ati “Dufite amatsinda 40 yo kwihangira imirimo mu gihugu kugira ngo duhe abo bana ibyo bakeneye birimo kubafasha gufata ibitekerezo byabo bakabishyira mu bikorwa. Icyo dukora tubaha amahugurwa y’amezi atandatu nyuma y’aho tugahitamo abanyeshuri bagaragaza imishinga yabo neza.”

Yavuze ko abanyeshuri bagaragaje imishinga yabo neza ari bo baha inkunga zo gutangira, bakanabahuza n’abandi bashoramari babafasha kuzamura ibyo bakora.

Iki cyumweru gisanzwe kiba buri mwaka ku rwego rw’isi, mu Rwanda kitabirwa n’urubyiruko rwiganjemo urufite ibitekerezo, abamaze gutangira gushyira mu bikorwa ibitekerezo byabo n’abanyeshuri bifuza kumenya byinshi ku kwihangira imirimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze kuduhugura kubintu bikomeye gutya.burya gutangira ni kare nitubyitaho bizagabanya ubushomeri abanyeshuli bazajya bava muri kaminuza batanga akazi aho kugahabwa.Minitiri w’urubyiruko wakoze cyane ku nama nziza.

Jocy yanditse ku itariki ya: 16-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka