U Bubiligi: Hakozwe imurika ry’amafoto rigaragaza iminsi 100 ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu Mujyi wa Ath wo mu Bubiligi habereye imurikama ry’amafoto ryari rigamije kwerekana ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Iri murika ry’amafoto ryabaye tariki 10 Ugushyingo 2017, ryari ribaye ku nshuro ya kane ritegurwa n’umuryango Ibuka uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Marc Duvivier, uyobora Umujyi wa Ath, yavuze ko Jenoside ari icyaha ndengakamere atanabasha kubonera izina. Yavuze ko iri murika rizafasha abatazi Jenoside yakorewe Abatutsi kumenya amateka yayo.
Yagize ati "Turashishikariza abaturage ba Ath n’Ababiligi bose muri rusange kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no kuzirikana ububi bw’icyo cyaha ndengakamere kugira ngo abantu babashe kugikumira cyoye kuzongera kubaho ukundi ku isi.”

Yijeje abari aho ko Umujyi ahagarariye ugiye gufungura isomero ry’ibitabo birebana na Jenoside zose zabaye ku isi harimo n’iyakorewe Abatutsi bo mu Rwanda.
Déo Mazina uyobora IBUKA, Ishami ryo mu Bubiligi yashimiye abayobozi b’uyu mujyi bakiriye iri murika ry’amafoto.
Yagaragaje impungenge IBUKA iterwa no kubona ahari abakekwaho ibyaha bya Jenoside bakidegembya mu Burayi n’ahandi ku isi, ariko by’umwihariko mu Bubiligi.

Yashimye Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi kuba bwaratangiye gukurikirana abagabo batatu bakekwaho ibyaha bya Jenoside aribo Fabien Neretse, Ernest Gakwaya uzwi cyane nka Camarade na Emmanuel Nkunzuwimye uzwi cyane nka Bomboko.
Iri murika rimaze kuzenguruka ibihugu byinshi by’i Burayi na Amerika. Ryerekanywe mu gihugu cya Canada no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Muryango w’Abibumbye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|