Ku nshuro ya mbere Perezida Kagame azatanga impeta y’ishimwe yiswe "Igihango"

Perezida Paul Kagame azambika impeta y’igihango abantu icyenda baranzwe n’ibikorwa byo kubanisha Abanyarwanda no kubanisha u Rwanda n’amahanga, mu muhango uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo 2017.

Perezida Kagame azambika imidari y'Igihango abantu bagize uruhare mu kubanisha Abanyarwanda
Perezida Kagame azambika imidari y’Igihango abantu bagize uruhare mu kubanisha Abanyarwanda

Minisitiri w’Umuco Uwacu Julienne, asobanura ibijyanye n’uwo muhango yagize ati “ Impeta y’Igihango ihabwa abantu cyangwa itsinda ry’abantu bagaragaje ibikorwa by’ indashyikirwa mu gutsura ubucuti hagati y’igihugu cyacu cy’u Rwanda n’amahanga cyangwa se ibikorwa byabo bikaba byarahesheje ishema u Rwanda mu ruhando rw’amahanga”.

Hari andi mashimwe yiyongera ku mudari w’igihango asanzwe mu Rwanda, arimo ishimwe ryitwa "Agaciro" rihabwa uwagaragaje ibikorwa bihesha igihugu agaciro kurusha abandi.

Harimo kandi ishimwe ry’"Indangahyikirwa" rihabwa uwakoreye igihugu cyane, hakabamo "Indengabaganizi"rihabwa uwarinze umuco Nyarwanda, ndetse n’"Indangamirwa" rihabwa uwahize abandi ubutwari.

Umuhango wo gutanga iyo mpeta ugenwa n’Iteka rya Perezida wa Repubulika rigena imiterere,imitangire n’imenyekanisha ry’Impeta z’Ishimwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka