Nyagatare: 16 bafungiye muri Gereza y’abana bakoze ibizamini bya Leta
Abana bafungiye muri Gereza y’abana ya Nyagatare bishimira kuba bahabwa amasomo nk’abandi none bakaba bari no gukora ibizamini bisoza amashuri abanza.

Babitangaje nyuma yo gusoza ikizamini cya mbere cy’imibare, ubwo hatangizwaga ku rwego rw’igihugu ikorwa ry’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Ugushyingo 2017.
Umwe muri abo bana avuga ko ubwo yafungwaga yibwiraga ko ntaho azongera guhurira no kwiga. Ariko ngo byaramutunguye abonye asubiye mu ishuri kandi ari muri gereza.
Agira ati "Turashima Leta y’ubumwe yatwemereye kwiga dufunze, twagoganye n’amategeko ariko ntiyadukuyeho amaboko turiga neza."
Akomeza avuga ko bigishwa n’abarimu bashoboye ku buryo ngo biteguye gutsinda ibizamini bya Leta.

CIP Hillary Sengabo, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe amagereza RCS,avuga ko abana bafunze biga neza kandi bazatsinda.
Agira ati “Tujyana n’integanyanyigisho za Leta, abarimu barashoboye, abana bateguwe neza kandi bazatsinda."
Abarimu b’abo bana bafungiye muri Gereza y’abana ya Nyagatare ni abagororwa bagenzi babo bakuwe muri gereza zitandukanye.
Mu Karere ka Nyagatare niho hatangirijwe ku rwego rw’igihugu ikorwa ry’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.
Ibizamini bya Leta byatangijwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Isaac Munyakazi.

Yavuze ko abo bana bafunze biga neza kandi bazatsinda nk’uko abo mu mwaka w’amashuli wa 2016 babigenje bagatsinda bose.
Icyo gihe hakoze abana 11 mu mashuri abanza na batanu mu mashuri yisumbuye. Bahise bahabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika, bararekurwa barataha.
Mu mwaka w’amashuli wa 2017, abanyeshuri basoza amashuri abanza bagomba gukora ibizamini bya Leta mu gihugu cyose ni 237,181 barimo abakobwa 130,787 n’abahungu 106,394.
Mu mwaka wa 2016 hari hakoze abanyeshuri 194,679. Bivuze ko mu mwaka wa 2017 hiyongereyeho abanyeshuri 42,502 bangana na 25%.

Ohereza igitekerezo
|