Kuri uyu wa Kane Tour du Rwanda iraba igeze ku munsi wayo wa 5, aho hazakinwa agace ka kane kazahera i Musanze kerekeza mu Karere ka Bugesera i Nyamata ari naho bazasoreza.

Banki ya Cogebanque, ni imwe mu baterankunga bakuru ba Tour du Rwanda ikomeje gususurutsa abakiriya bayo ndetse n’abandi bose baherereye mu duce Tour du Rwanda iri kunyuramo.


Kuri uyu wa Kane i Nyamata, ndetse no ku wa Gatanu i Rwamagana, hazabera Tombora ku bantu bose bazaba babishaka, abazayitabira bakaba bashobora gutombora ibintu bitandukanye birimo n’amagare, nk’uko twabitangarijwe na George Ndizihiwe ushinzwe amashami ya Cogebanque
Yagize ati "Rwamagana ni umwihariko kuko hari abakinnyi benshi bahakomoka bari gukina iri siganwa, tukaba tunahafite kandi n’ikipe dutera inkunga, tukaba rero twarahateguye Tombora ku buryo abantu bashobora kuzatombora amagare, ariko bakabyemererwa nyuma yo gufungura konti ku buntu"

Muri ako Karere ka Rwamagana usibye kuba hari ikipe ya Les Amis Sportifs, ni naho hakomoka Areruya Joseph ubu ufite umwanya wa kabiri ku rutonde rusange, Valens Ndayisenga uri ku mwanya wa gatatu, akaba ari nawe wegukanye Tour du Rwanda iheruka.


Ku bakunzi b’imyidagaduro, naho Cogebanque igenda isusurutsa abari ku mihanda y’aho iri siganwa rinyura hamwe n’umuhazi Bruce Melodie, utaramira abari aho isiganwa risorezwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|