Tanzania: Ibinyamakuru bitatu byahagaritswe
Ibinyamakuru bitatu byo muri Tanzania byahagaritswe ku mbuga za internet nyuma yo gutangaza amashusho y’amakorano, ubutegetsi bwa Tanzania bwafashe nk’anenga Perezida Samia Suluhu Hassan.

Ibyo binyamakuru ni icyitwa The Citizen, Mwananchi na Mwanaspoti, byose bikaba ari ibya kompanyi yitwa Mwananchi Communications Limited(MCL). Byambuwe uburenganzira bwo gutangaza amakuru kuri internet mu gihe cy’iminsi 30 kubera amashusho anyeganyega (animated clip) byari byatangaje, ariko ubu bikaba byamaze kuyasiba, nk’uko iyi nkuru ya BBC ibivuga.
Ayo mashusho amara umunota umwe urenga asa n’atanga ubutumwa bwo kugaragaza ko gushimutwa no kuburirwa irengero birimo kwiyongera muri Tanzania.
Ikigo cya Tanzania gishinzwe kugenzura imikorere y’ibitangazamakuru (TCRA), cyavuze ko ayo mashusho arimo amajwi n’amafoto yahonyoye amategeko y’igihugu, ibyatangajwe ngo bikaba biteye impungenge, ndetse ngo bishobora kugira ingaruka no kwangiza ubumwe bw’Igihugu n’ituze mu baturage ba Tanzania.
Muri rusange ibyahagaritswe ni imbuga za internet z’ibyo binyamakuru, konti zabyo zo ku mbuga nkoranyambaga hamwe n’imirongo yabyo yo kuri YouTube.
Kompanyi Mwananchi Communications Limited yijeje abasoma ibyo binyamakuru ko izakomeza kubagezaho amakuru mu binyamakuru bisohoka mu buryo bw’impapuro, ikaba kandi iteganya kuganira n’ikigo cy’ubugenzuzi bw’ibitangazamakuru muri Tanzania kugira ngo barebere hamwe uburyo bwiza bw’imikorere mu gihe kiri imbere.
Ohereza igitekerezo
|