Afurika y’Epfo: Solly Moholo wamamaye muri Gospel yitabye Imana ku myaka 65
Umuhanzi ukomoka muri Afurika y’Epfo, wamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana, Solomon Molokoane uzwi cyane ku izina rya Solly Moholo, yitabye Imana afite imyaka 65.

Uyu mugabo ufatwa nk’ikirango cy’umuziki uhimbaza Imana muri Afurika y’Epfo, wibitseho n’ibihembo byinshi bitandukanye, bivugwa ko yari amaze ibyumweru byinshi mu bitaro nyuma y’uburwayi yagize ubwo yari mu bitaramo yakoreraga muri Botswana mu kwezi gushize.
Yamenyekanye cyane mu ntangiriro za 2000, izina rye rirushaho gutumbagira cyane muri Afurika y’Epfo, bitewe n’umuziki uhimbaza Imana yakoraga mu buryo bwa gakondo .
Abari bashinzwe kumurebera inyungu za muzika, batangaje ko Solly azahora yibukwa cyane kubera umuziki wururutsa imitima ya benshi yakoze mu myaka myinshi yashize.
Mu kwezi gushize, itsinda rimufasha, ryatangaje ko Solly yagize ikibazo cy’indwara y’ubwonko (Stroke) ndetse ko yari afite n’ikibazo cy’umunaniro. Umuryango we waje no gutangiza ubukangurambaga bwo gukusanya amafaranga yo kumufasha kwivuza.
Abamureberaga inyungu batangaje ko Solly Moholo, yitabye Imana ku ya 2 Ukwakira 2024, mu bitaro yari amaze iminsi arwariyemo.
Solly yamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka ‘Die poppe sal dans’, ‘Ka letatsi labofelo’, ‘Tsoha Jonase’ n’izindi nyinshi.
Ubuyobozi bw’ishyaka riri ku butegetsi (ANC), ryatangaje ko Solly Moholo ari umunyabigwi nyawe mu ruhando rwa muziki muri Afurika y’Epfo.
Umunyamabanga mukuru wa ANC, Fikile Mbalula yanditse kuri X agira ati. "Ijwi rye rikomeye, ishyaka yagiraga mu kwamamaza ijambo ry’Imana, n’ubwitange mu kuzuza abantu benshi umwuka binyuze mu muziki we, bizahora byibukwa iteka."
Guverinoma ya Afurika y’Epfo nayo mumkwifatanya n’umuryango wa Solly, yatangaje ko ibigwi bye bizahora iteka mu mitima y’Abanyafurika y’Epfo.
Ohereza igitekerezo
|
Niyigendere,ejo natwe tuzamukurikira.Ariko se koko yitabye imana?Ikinyoma cya Roho idapfa kandi itekereza,cyahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga imana abakristu nyakuli basenga.Ijambo ry’imana ryerekana neza ko upfuye atongera kumva.Soma Umubwiliza 9,umurongo wa 5.Ahubwo rivuga ko upfuye yaririndaga gukora ibyo imana itubuza,izamuzura ku munsi wa nyuma,ikamuha ubuzima bw’iteka.Naho abakora ibyo itubuza,bible ivuga ko abo batazazuka,iyo bapfuye biba birangiye,batazongera kubaho.Uko niko kuli.Urundi rugero rwiza,igihe Lazaro apfa,ntabwo Yezu yavuze ko Lazaro yitabye imana,ahubwo yavuze ko Lazaro yapfuye.Byisomere muli Yohana 11:14.Tujye twibuka ko bible isobanura neza ko abigisha n’abemera ibinyoma batazaba mu bwami bw’imana.