Uko umujyi wa Kigali wananiwe gukora ibishushanyo mbonera byimbitse

Iryo genzura ryakozwe muri Mata 2025, mu Turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali ku mpushya zo kubaka zatanzwe kuva muri Nyakanga 2021 kugeza mu Ukuboza 2024 ryasanze umujyi wa Kigali utarabashije gushyira mu bikorwa ibishushanyo mbonera byimbitse ubazwa impamvu bitakozwe kandi byari byataeguwe.

Depite Tumukunde Hope Gasatura Perezida wa Komisiyo yavuze ko umujyi wa Kigali wagiye ubazwa ibibazo ku bishushanyo byimbitse ariko ntibanyurwa n’ibisubizo bahawe.

Ku kibazo cyabajijwe Umujyi wa Kigali kijyanye n’imbogamizi zatumye ubuso bwari buteganyijwe butarakorewe ibishushanyombonera byimbitse (physical plan) bwose mu cyiciro cya mbere n’impamvu hatafashwe ingamba zo kubyihutisha mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa, Umujyi wa Kigali wemeye ko intego y’iki gikorwa itagezweho.

Bavuze ko impamvu ari uko mu gihe cyo gukora ibishushanyombonera byimbitse, byaje kugaragara ko bigoye kuko bisaba Leta gutanga ingurane ku butaka bw’abaturage kandi ibiciro byabwo bikaba bigenda bizamuka cyane n’ingengo y’imari ya Leta igenerwa imitunganyirize y’ubutaka idahagije ugereranyije n’ahakenewe gutunganywa.

Umujyi wa Kigali wagendeye ku murongo w’itunganywa ry’ibishushanyombonera byimbitse bigizwemo uruhare na ba nyirubutaka, aho buri muturage atanga igice cy’ubutaka bwe bwapimwe, kikagenerwa ahashyirwa ibikorwaremezo (imihanda, inzira z’amazi, ubusitani), ubusigaye bugakatwamo ibibanza byo kubaka.

Guhuriza abafite ubutaka bose mu mushinga wo kubutunganya bishingira ku mabwiriza y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka, ateganya ko kugira ngo inyigo yemezwe, nibura 90% by’ubuso bw’ubutaka bwa site, ba nyirabwo baba bamaze gusinya bemera kujya mu mushinga.

Depite Hope yagize ati “Mu ngamba zagaragajwe harimo ko itegurwa ry’ibishushanyombonera byimbitse ryashyizwe muri gahunda y’ibikorwa by’imyaka itanu y’Umujyi “Kigali City Development Strategy 2025–2029” kugira ngo habeho imiturire n’iterambere ry’ibice by’umujyi n’icyaro byateguwe neza”.

Ku kijyanye n’ibishushanyombonera byimbitse byemejwe bidahuje n’igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali, abagize Komisiyo basanze ibyo bishushanyo byaremejwe hatabanje gukusanywa amakuru ahagije.

Nta gisubizo cyatanzwe ku cyakozwe ku baturage bagizweho ingaruka n’ayo makosa. Hibajijwe ku ngaruka y’uwashaka gusaba uruhushya rwo kubaka ahantu hateganirijwe amashyamba, abagize Komisiyo basanga uruhushya ataruhabwa kandi nyamara aho hantu hitwa ko hagomba kubakwa.

Abagize Komisiyo bashimye ingamba zafashwe zirimo ko mbere y’uko Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yemeza inyigo y’ibishushanyombonera byimbitse, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka - NLA kizajya kibanza gutanga uburenganzira kimaze gusuzuma neza niba bihuje n’igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka