Tanzania: Nyina wa Diamond yifuza ko umwana we ashaka umugore wubaha Imana

Mama w’umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz, yavuze ko yifuza ko umwana we yashaka umugore, nibura nawe akagira umugore babana, ariko cyane cyane yifuza ko umugore yashaka yaba yubaha Imana kandi asenga.

Nyina wa Diamond yifuza ko umwana we yashaka umugore ariko uzi Imana kandi uyubaha
Nyina wa Diamond yifuza ko umwana we yashaka umugore ariko uzi Imana kandi uyubaha

Umuhanzi Diamond Platnumz ngo nta na rimwe yigeze ashakana n’umugore ku buryo bwemewe, none mu gihe hizihizwaga ibyo birori by’isabukuru y’amavuko ye, iba ku itariki 2 Ukwakira, Nyina yahishuye ko yifuza ko Diamond ashaka umugore nibura akagira umuntu babana.

Ikindi Mama Dangote, yavuze ni uko yifuza ko umugore Diamond yashaka, yaba ari umugore wubaha Imana kandi usenga, kandi akaba umuntu uzakunda umuryango we.

Uwo mubyeyi mu kiganiro yagiranye na Wasafi FM, yasobanuye impamvu y’iryo sengesho rikomeye atura Imana asengera umwana we, avuga ko nta kintu na kimwe gikomeye Diamond yagezeho kiruta gushaka umugore.

Mama Dangote yavuze ko umugore Diamond azashaka na we agomba kuba afite umwihariko. Yagize ati: “ amasengesho yanjye ni uko yashaka umugore kugira ngo ashobore kugera ku iterambere. Ni terambere ki wabona se udashatse umugore ngo mubane? Nashake umugore. None se si umugabo?

Mama Dangote abajijwe ku byo yifuza byaba biranga uwo mugore yifuza ko Diamond yashaka, yagize ati,” Kuba azi ibiranga umugore mwiza ukwiye, nshaka umuntu waba azi umuryango icyo ari cyo kandi akawubaha, atari indyarya.

Umuntu uzi Imana akayubaha, umuntu uhuza umuryango aho kuwucamo ibice. Icyo na Diamond arakizi neza”.

Mama Dangote yavuze ko abantu bose bazi ko Diamond yakuriye mu bukene, kandi ko yakoze cyane kugira ngo agere aho ageze uyu munsi, ibyo rero umugore azashaka na byo ngo agomba kuba abizi.

Yagize ati: “Umuntu winjira mu muryango wanjye ni umuntu ukunda umuryango, si umuntu uba afite inyungu ze bwite agamije. Naseeb (Diamond) azwiho kuba yararewe mu bukene. Uwo mugore ntagomba kuzanwa no gufata 50% ngo ahite adusiga yigendere.

Njyewe ubwanjye uwo sinzamukunda. Kandi nzi ko na Naseeb atamushaka nk’uwo. Ndabizi abwira buri mugore bahuye ko agomba kumukunda ariko akamukundana n’umuryango we”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka