U Buyapani bwabonye Minisitiri w’Intebe mushya

Inteko Ishinga Amategeko mu Buyapani, yaraye ishyizeho Minisitiri w’Intebe mushya, Shigeru Ishiba, wari usanzwe ari Minisitiri w’Ingabo muri Guverinoma icyuye igihe.

U Buyapani bwabonye Minisitiri w'Intebe mushya
U Buyapani bwabonye Minisitiri w’Intebe mushya

Ishiba, w’imyaka 67 y’amavuko, asimbuye Fumio Kishida, weguye ku mugaragaro ku wa kabiri bitewe n’impamvu za politiki.

Akimara guhabwa izo nshingano, Ishiba yahise atangaza ko azashyira imbaraga mu mubano n’ibindi bihugu by’inshuti mu rwego guhangana n’ibibazo by’umutekano byugarije cyane ku buryo bitarabaho nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi yose.

By’umwihariko, Ishiba yasobanuye ko atazatenguha Leta zunze ubumwe z’Amerika, nk’Igihugu cy’inshuti ikomeye mu by’umutekano w’u Buyapani.

Shigeru Ishiba, mu bihe byashize yakunze kunenga umubano n’Amerika n’Igihugu cye, avuga ko ubugamye, agasaba ko Guverinoma y’u Buyapani igira uburenganzira busesuye bwo kugenzura ibigo bya gisirikare by’Amerika biri mu Buyapani kuva intambara ya kabiri y’Isi yose irangiye kugeza n’ubu.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko uretse ibyo, yashakaga ko ibihugu by’Aziya byishyiriraho Umuryango wo gutabarana ujya kumera nka OTAN, umuryango wo gutabarana w’ibihugu bituriye amajyaruguru y’inyanja y’Atlantika, kugirango babashe guhangana neza uko babishaka n’igihugu cy’Ubushinwa. Amerika yamaganye iki gitekerezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka