Goma: Ubwato bwari butwaye abarenga 100 bwarohamye mu kiyaga cya Kivu
Ubwato bwitwa Merdi bwari butwaye abantu barenga 100 n’ibicuruzwa, buvuye mu Karere ka Karehe muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwerekeza mu mujyi wa Goma ahitwa Kituku bwarohamye mu Kiyaga cya Kivu.

Impanuka yabaye kuri uyu wa 3 Ukwakira 2024, mu masaha ya saa satu bitewe n’uko ubu bwato bwari butwaye abantu n’ibintu birenze ubushobozi bwabwo.
Kuva intambara ya M23 n’Ingabo za Leta ya Congo, yakwaduha Abanyecongo benshi bari basanzwe bakura ibicuruzwa muri teritwari ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo batangiye kujya kubikura muri Kivu y’Amajyepfo ahataragera intambara, abandi baza guhahira mu Rwanda.
Gusa bitewe n’ibicuruzwa byinshi bikenerwa mu Mujyi wa Goma, Abanyecongo bajya kurangura bituma bapakira ibirengeje ubushobozi bw’ubwato bubyikorera bikaba impamvu mu biteza impanuka mu mazi y’Ikiyaga cya Kivu.
Françoise Namuganga umuyobozi w’agace ka Kyeshero hafi y’ahaguye ubwato avuga ko bikomeje kugorana kumenya abari mu bwato, abatabawe n’abarohamye.
Gusa amakuru avuga ko kugeza ubu hakurikijwe ibikorwa by’ubutabazi byahise bitangira gukorwa, harohowe imirambo 23 yari imaze kuboneka. 15 bajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru, 6 bajyanwa mu bitaro bya Keshero naho 2 bajyanwa ku bitaro bya Providence, mu gihe abandi bakiri gushakishwa.

Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo Jean Jacques Purusi yatangaje ko ubwato bwa Merdi bwari butwaye abantu barenga 100 kandi bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 30, ashinja inzego z’umutekano wo mu mazi zitakoze akazi kazo neza ko kugenzura umubare w’abagenda mu bwato.
Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, bwatangaje ko butanga amafaranga yose akenewe nyuma y’yi nsanganya.
Inzira y’amazi niyo ikoreshwa mu guhuza Umujyi wa Goma na Bukavu kimwe n’utundi duce dukomeje guhahirana na Goma kubera intambara ikomeje guca ibintu mu nkengero za Goma.
Umujyi wa Goma utuwe n’abaturage barenze miliyoni imwe n’igice bagowe no kubona ibibatunga kuko byinshi ubu biza muri uyu Mujyi binyuze inzira y’amazi, ibindi bigakurwa mu Rwanda, ibi bikaba byaratumye ibiciro ku isoko bizamuka.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubwato nabwo bujye bujya contorl kuko icyabiteye ni impamvu zubwato