Lorenzo Finn yegukanye shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 mu batarengeje imyaka 23 (Amafoto)

Umutaliyani Lorenzo Finn yegukanye shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 iri kubera mu Rwanda, mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 mu bagabo, nyuma kwegukana isiganwa ry’umunsi umwe ryakinwe kuri uyu wa Gatanu.

Ibi uyu musore w’imyaka 18 y’amavuko yegukanye uyu mudali wa zahabu nyuma y’uko asoje ibilometero 164 na metero 600 byasiganwe ku munsi wa gatatu w’iyi shampiyona, akoresheje amasaha atatu n’iminota 57 n’amasegonda 27 ari ku muvuduko w’ibilometero 41 ku isaha mu isiganwa ryose.

Lorenzo Finn wari wanegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare 2024 mu ngimbi(Abatarengeje imyaka 19) yakurikiwe n’Umusuwisi Jan Huber wegukanye umudali wa feza, banahanganye cyane mu isiganwa ry’uyu munsi wakoresheje amasaha atatu n’iminota 57 n’amasegonda 58.

Umudali wa bronze w’umwanya wa gatatu muri iri siganwa ryahugurukiye Kigali Convention Centre akaba ari naho risorezwa bazengurutse inshuro 11 inzira ya KCC - Gishushu - MTN - Mu kabuga ka Nyarutarama- Kuzenguruka kuri Golf - SOS - MINAGRI - Ninzi- KABC - RIB - Mediheal -Women Foundation Ministries (Kwa Mignone) - Ku Muvunyi - KCC, wegukanywe na Schrettl Marco ukomoka muri Austria, aho yasizwe n’uwa mbere umunota n’amasegonda 13.

Mu bakinnyi bakinnyi 118 batangiye isiganwa, ryasojwe n’abakinnyi 56 mu gihe abandi bose baviriyemo hagati barimo n’Abanyarwanda batatu Ruhumuriza Aime, Ufitimana Schadrack na Tuyizere Etienne, hasoza umwe rukumbi Niyonkuru Samuel, wasoreje ku mwanya wa 50 akoresheje amasasaha ane n’iminota 13 n’amasegonda 31.

Niyonkuru Samuel niwe Munyarwanda wenyine wasoje isiganwa muri bane baritangiye
Niyonkuru Samuel niwe Munyarwanda wenyine wasoje isiganwa muri bane baritangiye

Kuri uyu wa Gatandatu, biteganyijwe saa mbili n’iminota 20 kugeza saa yine n’iminota 40 za mu gitondo hazakinwa isiganwa ry’umunsi umwe mu bangavu mu aho bazasiganwa ibilometero 74 mu gihe kuva saa sita n’iminota itanu kugeza saa kumi n’iminota 45 hazakina abakuru mu bagore bazasiganwa ibilometero 164 na metero 600.
Amafoto: Niyonzima Moise

Abataliyani bishimira intsinzi ya mugenzi wabo Lorenzo
Abataliyani bishimira intsinzi ya mugenzi wabo Lorenzo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka