Amajyepfo: Abahinzi basabwe kugaruza igihe bakererewe kubera imvura yatinze kugwa

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, arasaba abahinga mu bishanga mu Ntara y’Amajyepfo, kuba barangije ihinga bitarenze iminsi 10, kugira ngo bagaruze igihe bakererewe kubera gutinda kugwa kw’imvura.

Guverineri Kayitesi aganira n'abahinzi
Guverineri Kayitesi aganira n’abahinzi

Yabitangarije mu Karere ka Kamonyi aho yatangirije igihembwe cy’Ihinga 2025 A, aho yabwiye abahinzi ko bikuramo ibijyanye n’amasaha y’akazi, bagakora igitondo n’ikigoroba kugira ngo bazibe icyuho cy’imvura yatinze kugwa.

Yagiriye inama abahinga mu gishanga cya Kibuza mu Murenge wa Gacurabwenge, ko bafite amazi ahagije yo kuhira bityo ko bahinga vuba bakabona n’umwanya wo kujya guhinga imusozi.

Yagize ati “Dufite abagoronome benshi bafasha abahinzi muri iki gishanga, dufite abafatanyabikorwa tukanagira abafashamyumvire bahagije. Ndashaka ko ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha muzaba mwarangije guhinga, nitudakora cyane tuzongera dusubire aho twari turi".

Guverineri Kayitesi avuga ko aho abahinzi bazi ubutaka bwahingwa hose hahingwa kabone n’iyo nyiri ubutaka yaba adahari kugira ngo umusaruro wabonetse ubushize utazasubira inyuma.

Agira ati, "N’iyo ubutaka bwaba ari ubw’Abanyakigali, mubuhinge ntimuteremo insina ariko ibihingwa byerera amezi atatu mubuhinge najya kubarega azaze adushake, cyangwa arege twebwe".

Guverineri Kayitesi yabwiye abahinzi bo mu gishanga cya KABIAK, ko nta mpungenge bakwiye kugira igihe hacana izuba kuko ibikoresho byo kuhira bihari.

Umuyobozi wa Koperative KABIAK, Zainabu Uwizeyimana, avuga ko ibijyanye n’imbuto n’amafumbire bamaze kubitegura, kandi ko imirima iteguye ku buryo bagiye guhinga vuba batanguranwa n’imvura.

Yagize ati “Tubinyujije mu matsinda y’abahinzi yo kwizigamira, twabashije gukorana n’ibigo by’imari byo kubitsa no kugurizanya tubasha kubona inyongeramusaruro ku gihe".

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo butangaza ko nibura hegitari zisaga ibihumbi 43 zizaterwaho ibigori, ibishyimbo, imyumbati na soya, n’ibirayi n’ibindi bihingwa bihingwa ku buso butoya.

Guverineri Kayitesi avuga ko muri rusange imyiteguro y’igihembwe cy’ihinga 2025 A igeze kuri 76%, gutera bikaba bikiri hasi kuko biri kuri 16% kubera gutinda kw’imvura, mu gihe ubuso bwo guhingaho ibigori bugeze hejuru ya 86% butegurwa, kandi ko abahinzi babonye ifumbire n’imbuto nziza bari hejuru ya 85%, igihembwe kikaba ngo cyiteguwe neza muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka