Kenya: Visi Perezida Gacagua yasabye urukiko guhagarika umugambi wo kumweguza

Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, yandikiye urukiko rukuru i Nairobi, asaba ko ruhagarika umugambi w’abaheruka gusaba ko yeguzwa akavanwa ku nshingano.

Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gacagua yasabye urukiko guhagarika umugambi wo kumweguza
Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gacagua yasabye urukiko guhagarika umugambi wo kumweguza

Ku wa kabiri w’iki cyumweru, ni bwo impande zitandukanye zegereye Perezida William Ruto, zandikiye Inteko Ishingamategeko ya Kenya, zisaba ko Gachagua yeguzwa.

Abandikiye Inteko Ishinga Amategeko bamushinja ibyaha bigera kuri 11 birimo kubiba urwango rushingiye ku bwoko, gusuzugura Leta, kugira umutungo mu buryo budasobanutse, harimo amazu n’izindi nyubako nyinshi, no kuba inyuma y’imyigaragambyo ikomeye iheruka kuba muri icyo gihugu.

Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, arahakana yivuye inyuma ibyo byose ashinjwa. Akavuga ko ahubwo yakumiriwe n’ubutegetsi arimo.

Mu ibarwa yandikiye urukiko rukuru, yavuze ko umugambi wo kumweguza wuzuyemo ibinyoma, kandi ko nta kindi bigamije uretse gusuzugura Abanyakenya bamwizeye, bakamutora mu 2022.

Rigathi Gachagua, akomoka mu Karere kitwa Mount Kenya, gaturukamo abantu benshi. Yagize uruhare rukomeye mu gushishikariza abantu gutora ku bwinshi, Perezida William Ruto.

Ibirontarakakuru by’Abongereza, Reuters, bivuga ko hamaze igihe hari umwuka utari mwiza hagati Ruto na Visi Perezida we. Ikindi, kivugwa ni ukuba imbaraga Gachagua yari afite zaragabanutse cyane nyuma y’aho Perezida Ruto ashyize mu myanya itandukanye bamwe mu batavuga rumwe na Leta ye.

Perezida William Ruto ntaragira icyo avuga ku mugaragaro ku bimaze iminsi bivugwa ku bashaka kweguza Visi Perezida we.

Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya, kuri uyu wa gatanu, nibwo izatangura kwakira inyandiko z’abaturage bifuza ko Rigathi Gachagua yakurwa ku mwanya wa Visi Perezida wa Kenya. Ku wa gatatu w’icyumweru gitaha, biteganyijwe ko azitaba abagize Inteko Ishinga Amategeko, akisobanura ku bibazo bitandukanye birebana n’ibirego byose ashinjwa.

Visi Perezida Gachagua yavuze ko gutangira kwakira ibyipfuzo by’abashaka ko yegura mbere y’uko yisobanura, byangiza uburenganzira bwe bwo gucirwa urubanza rudafite aho rubogamiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka