Iran irimo kurasa ibisasu biremereye kuri Israel
Muri Israel impuruza zirimo kumvikana impande zose ziburira abaturage ngo bihishe, nyuma y’uko Iran itangiye kurasayo ibisasu bya misile mu kanya kashize.
Mu kirere harimo kugaragara ibisasu byirukanka cyane byerekeza mu mujyi wa Yeruzalemu no muri Israel nyuma y’akanya gato kashize White House iburiye Israel ko ishobora kugabwaho ibitero.
Amashusho arimo gucicikana ku bitangazamakuru mpuzamahanga arerekana abaturage barimo gukiza amagara yabo, ari nako hakomeza kumvikana urusaku rw’imiturika n’ibice by’ibisasu bigwa ku butaka.
Amakuru amaze gushyirwa ahagaragara aremeza ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yategetse igisirikare cya Amerika gufasha ingabo za Israel guhanura ibyo bisasu, nk’uko byemejwe kuri uyu wa Kabiri n’Inama y’Umutekano mu biro bya Perezida wa Amerika (White House).
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Dukunda amakuru yawe gasana courage