Mu Rwanda abanduye Virusi ya Marburg biyongereyeho barindwi

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko undi muntu umwe yishwe n’icyorezo cya Marburg ku wa Gatatu tariki 02 Ukwakira 2024, yuzuza umubare w’abantu cumi n’umwe bamaze gupfa bazize icyo cyorezo.

Abamaze kumenyekana banduye biyongereyeho barindwi, bose hamwe baba 36, abarimo kuvurwa ni 25. Kugeza ubu ntawe biratangazwa ko yakize iki cyorezo.

Tariki 27 Nzeri 2024 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda habonetse abarwayi bafite ibimenyetso by’indwara na virusi ya Marburg.

Iyi virusi ngo ntiyandurira mu mwuka, ahubwo yandura binyuze mu gukora ku maraso n’andi matembabuzi y’umuntu uyirwaye nk’ibyuya, amacandwe n’ibindi biva mu mubiri w’umuntu uyirwaye.

Mu bimenyetso biranga uburwayi bwa Marburg harimo kugira umuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya, gucibwamo no kuruka.

Mu rwego rwo kuyikumira no kuyirinda, abantu baragirwa inama yo kurangwa n’isuku bakaraba intoki, birinda no kwegerana cyane cyangwa gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwaramutse neza turihanganisha imiryango yabuze ababo bihangane
kandi dukomeze kwirinda iki cyorezo kuko na mupaka kigira ari abato na bakuze bose kiratwara.DUKURIKIZE INGAMBA ZAFASHWE NA LETA.KWIRINDA BIRUTA KWIVUZA

ishimwe Janvier yanditse ku itariki ya: 3-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka