Gakenke: Barishimira ikoranabuhanga risigaye rikoreshwa mu kubegereza intanga z’ingurube
Aborozi b’ingurube bo mu Karere ka Gakenke, basanga uburyo bwo kubegereza intanga z’ingurube hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’utudege duto tutagira Abapilote ‘Drone’, hari urwego rufatika bimaze kubagezaho; bigaragarira kuba umubare w’ingurube borora ubu ugenda urushaho kwiyongera ugereranyije na mbere.
Igihe iryo koranabuhanga ritari ryagatangiye muri ako Karere, aborozi barimo na Kagoyire Marie Claire, bagorwaga no kwagura ubworozi bwabo.
Ati: “Nahereye ku bworozi bw’ingurube z’amashashi zonyine, hagira izigeza igihe cyo kurinda, bikaba ngombwa ko nkora ingendo nzijyana ku mfizi zabaga zororewe mu bandi borozi. Hari ubwo zageragayo zananiriwe mu nzira izindi zikavunika, zanakororoka buri imwe ntirenze ibyana bitatu”.
Arongera ati, “Nta mafaranga afatika nakuragamo kabone n’ubwo nabaga nanazigaburiye bihagije. Aho ubu buryo bwo kutwegereza intanga hakoresheje ikoranabuhanga bwaziye, buradufasha cyane kuko isaha iyo ariyo yose, iyo umuntu azikeneye ahita azibona bitamusabye gukora ingendo za kure. Ibyo byamfashije kongera icyororo bingeza ku rwego rwiza mu bukungu”.
Umworozi, mu gihe ingurube yoroye yarinze, abimenyesha Veterineri, yamara kubigenzura neza akuzuza amakuru akoresheje telefoni ye ngendanwa akubiyemo imyirondoro y’umworozi, ubwoko bw’intanga akeneye n’ingano zayo; yarangiza ayo makuru akayohereza muri centre imwegereye ishinzwe kuyakusanya, na yo igahita iyohereza mu Kigo Zipline gishinzwe iby’imicungire y’utudege duto tutagira Abapilote; hanyuma mu minota 45 izo ntanga zatumijwe zikaba zigeze kuri Veterineri, na we agahita azishyikiriza umworozi.
Mu myaka ibiri imaze ikorerwa muri ako Karere, ku bufatanye bw’Umushinga Orora Wihaze muri gahunda igamije gufasha aborozi kugira ibyororo byinshi mu buryo buteye imbere; aborozi ndetse n’aba Veterineri, babifashijweno n’uwo mushinga hamwe n’Ikigo RAB, baboneyeho kongererwa ubumenyi mu buryo bwo gukora ubworozi buteye imbere ndetse banashyirirwaho ihuriro bazajya baboneramo amakuru ajyanye n’ubworozi bukozwe kinyamwuga.
Ibi bikaba mu bituma barushaho kubyaza inyungu uyu mwuga wabo nk’uko Zigiriza Lucie, ukuriye Orora Wihaze yabisobanuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyonsenga Aimé François, yakanguriye aborozi b’ingurube kubyaza umusaruro aya mahirwe, kugira ngo ibyo bakora bikomeza kuzana impinduka.
Aborozi b’amatungo bo mu Karere ka Gakenke bari mu bahanzwe amaso mu kugaragaza umusanzu wabo muri gahunda zigamije kugabanya umubare w’abana bafite imirire mibi n’igwingira, cyane ko ukurikije igipimo byariho uhereye mu mwaka wa 2005, aho kari gafite abana bagwingiye bangana na 49%, byagera mu mwaka wa 2010 iyo mibare ikagabanuka aho yageze kuri 46%, imibare yakomeje kugabanuka ikagera kuri 39% mu mwaka wa 2015, kugera n’aho ibyo bipimo byageze kuri 33,2%.
Ahereye kuri iri gabanuka, ndetse na gahunda Leta yihaye gukomeza kubigabanya, bikaba nibura byagera kuri 15% mu gihe kiri imbere, Visi Meya Niyonsenga, ntashidikanya ko: “Uruhare rw’aborozi rukwiye kwigaragaza mu buryo bufatika, ibyo kandi bizagerwaho mu gihe mwakomeza kubahiriza ibisabwa byose mu kunoza ubworozi mubikora neza”.
Akomeza agira ati: “Umuntu yahera ku ngurube imwe, akayitaho bikwiye, ikaba yabyara ibyana 12 cyangwa bikanarenga, akagira ibyo agurishamo akikenura mu bundi buryo yanashaka akagura n’inka, bikagenda bimufasha kuva mu cyiciro cy’abakennye kuko aba yayitayeho kandi yayibungabunze”.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa aborozi babikora kinyamwuga kandi mu buryo buzwi babarirwa muri 72 abandi 87 bo bari mu nzira ibaganisha ku kubona ibyangombwa bibemerera kubukora.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|