Diamond Platnumz yanze ko dukorana indirimbo kuko nanze ko turyamana - Spice Diana
Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Uganda, Spice Diana, yatunguye benshi ubwo yatangazaga ko umwaka ushize icyamamare Diamond Platnumz, yanze ko bakora indirimbo (Collabo), nyuma y’uko amuhakaniye ko badashobora kuryamana.
Diana yabitangaje ubwo yari mu kiganiro kuri televiziyo ko indirimbo benshi bari bategerezanyije amashyshyu igihe kinini yagombaga gufatanyamo na Diamond, byarangiye itabayeho.
Uyu mukobwa yavuze ko ibyasabwaga byose kugira ng iyo ndirimbo isohoke, ku ruhade rwe yari yaramaze kubitunganya ndetse n’amafaranga yasabwaga kugirango amashusho yayo ajye hanze ysri yamaze kuyakusanya.
Diana yavuze ko bari bafite gahunda yo gukora indirimbo zirenze imwe, ariko nanone hari hakenewe ubushobozi buahambaye cyane ko Diamond atari umuhanzi uciriritse bityo yagombaga gukora ibishoboka byose.
Ati “Dufite indirimbo zirenze imwe ariko tuvugishije ukuri […] ni amafaranga. Amafaranga akenewe kugira ngo ukorane amashusho na we ni menshi cyane […] Ndashaka kuvuga ko uyu ari umuhanzi wakoranye na Jason (Derulo)".
Ati: “Iyo ataramiye muri Uganda abona byibuze $ 100.000 . Ayo ni amafaranga ntigeze mbona mu buzima bwanjye. Ibyo bivuze ko niba nshaka kumukorera amashusho bisaba nibura kugerageza nkabona $ 50.000. ”
Diana avuga ko mu gihe gukorana na Diamond bisaba ubushobozi bwinshi ndetse kandi akaba yari yanagerageje gukora iyo bwabaga, ariko yamubwiye ko abishatse yamufasha ibintu bakabyoroshya naramuka yemeye gutanga ibyo yari kumusaba.
Ati: "Niba yarashakaga kunyorohereza, byari bikubiyemo gutanga ikintu ntari niteguye gupfa gutanga."
Uyu mukobwa yavuze ko iyo bigeze ku gusabwa kuryamana n’umuntu ngo akunde agire icyo abona, bitajya bipfa koroha kuko kuri iyo ngingo ari umunyabugugu.
Ati: "Ndi umunyabugugu iyo bigeze kuri iyo ngingo, kandi njye buri gihe nkunda gukora gahunda zange binyuze mu buryo buciye mu mucyo. Amahitamo yoroshye yari ahari, kandi iyo nza kuba niba nayarahisemo, amashusho y’indirimbo yari no gukorwa ku buntu rwose! Ndi umugore mwiza, ariko nahisemo ko dukora akazi nk’inshuti cyangwa se byakwanga buri wese agakomeza gahunda ze.”
Yongeyeho ati: “Ndi umuhanzi w’umugore kandi izi ni zimwe mu mbogamizi duhura nazo. Ngirango wabonye ibir kuba kuri Diddy, kandi sinshaka gufata iyo nzira. Uru ruganda rw’imyidagaduro ruranduye.”
Diamond yari yarasezeranyije abakunzi be muri Uganada ko azashyira hanze indirimbo nshya hamwe na Spice Diana ubwo yari muri icyo gihugu muri Nyakanga umwaka ushize mu gitaramo cy’urwenya bita Comedy Store. Ndetse mu gihe yamaze, muri Uganda aba hagiye habaho akanya ko gutunganya neza iyo ndirimbo.
Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, Diamond yavuze ko hari imibanire ya hafi asanzwe afitanye n’uyu muhanzikazi, ndetse ko ntacyo byaba bitwaye rwose baramutse banabyaranye umwana.
Ati: “Mufata nka mushiki wanjye ariko haramutse hagize ikindi kintu kibaye, ntibizaba ari amakosa yanjye [...] Byongeye kandi, ntabwo ari mubi kuba twabyarana umwana; ni mwiza cyane.”
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nivyiza kutugezaho ikiganiro
Asante sana kwahabar