#Kigali25: Umwongereza Hudson Harry yegukanye shampiyona y’isi mu gusiganwa mu muhanda (Road Race) mu Ngimbi

Umwongereza w’imyaka 18 Huson Harry niwe wegukanye shampiyona y’isi y’amagare mu basiganwa mu muhanda (Road Race) mu cyiciro cy’ingimbi akoresheje amasaha 2:55:19.

Hudson Harry niwe wegukanye shampiyona y'isi y'amagare mu basiganwa mu muhanda (Road Race) mu cyiciro cy'ingimbi akoresheje amasaha 2-55-19
Hudson Harry niwe wegukanye shampiyona y’isi y’amagare mu basiganwa mu muhanda (Road Race) mu cyiciro cy’ingimbi akoresheje amasaha 2-55-19

Umufaransa Blanc Johan w’imyaka 18 niwe waje ku mwanya wa kabiri akoresheje amasaha 2:55:35 bivuze ko yasizwe amasegonda 16 na Huson Harry wegukanye umwanya wa mbere mu gihe umunya Polonye Jackowiak Jan yaje ku mwanya wa gatatu akoresheje amasaha 2:55:35.

Ni isiganwa rya mbere mu masiganwa abiri ateganyijwe kuri uyu munsi taliki ya 26 Nzeri 2025, rikaza gukurikirwa n’abatarengeje imyaka 23. Ingimbi zasiganwe ku ntera y’ibirometero 119 na metero Magana atatu. Ni isiganwa KANDI ryatangiranye abakinnyi 141 baturutse mu bihugu 71 gusa bose siko babashije gusoza kuko 66 nibo bonyine babashije gusoza isiganwa.

Umufaransa Blanc Johan w'imyaka 18 niwe waje ku mwanya wa gatatu akurikiwe n'umunya Polonye Jackowiak Jan
Umufaransa Blanc Johan w’imyaka 18 niwe waje ku mwanya wa gatatu akurikiwe n’umunya Polonye Jackowiak Jan

Mu banyarwanda babiri bari muri iri siganwa Moise Ntirenganya na Nkurikiyinka Jackson, Moise Ntirenganya niwe wenyine wabashije gusoza isiganwa kuko yasoje ku mwanya wa 66 akoresheje amasaha 3 n’iminoya 9 n’amsegonda 32 bivuze ko yasizwe iminota 14 n’amasegonda 13 na Hudson Harry wabaye uwa mbere.

Hudson Harry w'imyaka 18 yegukanye umudali wa zahabu nyuma yo gutanga abandi ku murongo
Hudson Harry w’imyaka 18 yegukanye umudali wa zahabu nyuma yo gutanga abandi ku murongo

Shampiyina y’isi irakomeza hasiganwa bakuru babo batarengeje imyaka 23 aho biteganyijwe ko bo bahaguruka ku isaha ya saa sita zuzuzye (12pm) aho bo baza gukora ibirometero 164 na metero magana atandatu. Barakoresha inzira ingimbi zakoresheje gusa bo baraza kuzanguruka inshuro 11

Amafoto: Niyonzima Moise

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka