Kamonyi: Polisi yafashe abateje umutekano mucye, umwe ahasiga ubuzima
Nyuma y’uko mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Ukwakira 2024 muri Santere ya Musenyi, mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Ngamba, Akagari ka Kabuga, insoresore zateje umutekano mucye zitema abantu 12 zikoresheje imihoro, Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage bakoze igikorwa cyo kubashaka aho bahungiye mu gishanga cya Nyabarongo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangarije Kigali Today ko muri icyo gikorwa hafashwe bane, umwe yarashwe arapfa ubwo yageragezaga gutema akoresheje umuhoro umwe mu bapolisi bari muri icyo gikorwa. Undi umwe yirutse, akaba agishakishwa.
ACP Rutikanga avuga ko hatangiye gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye uru rugomo ndetse ko n’uwafashwe hagiye gukorwa dosiye kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.
Umuvugizi wa Polisi yatanze ubutumwa buhumuriza abaturage b’ako gace ko ibikorwa nk’ibyo bidakwiye kubacamo igikuba kuko inzego z’umutekano zikora. Yabasabye kujya batangira amakuru ku gihe aho babonye ibikorwa nk’ibyo by’urugomo kugira ngo bikumirwe bitaragira uwo bitwara ubuzima cyangwa ngo abikomerekeremo.
Yibukije Abanyarwanda ko buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we kugira ngo hakumirwe icyaha kitaraba.
Ibi bibaye nyuma y’uko hashize iminsi ibiri havugwa mu itangazamakuru inkuru y’abagabo barashwe bakwekwaho ibikorwa by’ubujura bakaba bari bazwiho ibikorwa by’ubujura, gufata ku ngufu n’urugomo, nk’uko abari babazi babisobanuye.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Muraho neza, mbere na mbere turabashimira kumakuru mudahwema kutugezaho kandi tunashimira police nizindi nzego zumutekano zidahwema gutabara no kutugira inama zo kwibera ijisho kugirango turushemo kwicungira umutekano gusa natwe mukarere ka Kayonz dukeneye ijisho ryanyu kuko ntago tujya tubona uko tubaha amakuru bibaye byiza mwaduha nomero ziri kuri Whatsapp twazajya tubaheraho amakuru kuko hari abayobozi barenganya abaturage baba bagerageje gutanga amakuru kubayobozi batwegereye. Murakoze cyane