Kenya: Abadepite batangiye gahunda yo kuvanaho Visi Perezida
Abadepite mu Nteko Ishinga Amageko muri Kenya, batangiye gushyira mu bikorwa gahunda yo kuvanaho Visi Perezida wa Kenya.
Abashyigikiye icyo cyemezo barashinja Visi Perezida Rigathi Gachagua, ko yagize uruhare mu myigaragambyo yo muri Kamena yamaganaga guverinoma, ikaza no kugwamo abantu, ndetse bakamushinja ruswa no gushyigikira politike zitanya abaturage zishingiye ku moko, ibi ariko Gachagua arabihakana.
Kuri uyu wa Kabiri, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yemeje ko Abadepite batangira gahunda yo kumuvana ku butegetsi nyuma y’uko icyo cyemezo gishyigikiwe n’abadepite 291, mu gihe hari hakenewe 117.
Icyemezo cyo gukura ku butegetsi Gachagua cyitezweho kwemerwa bitagoranye n’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, kuva aho ab’ingenzi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bemeye guhuza imbaraga na Perezida William Ruto nyuma y’imyigaragambyo simusiga iheruka kuyogoza Igihugu.
Inzira nyinshi zakoreshejwe mu nkiko ngo bahagarike ihirikwa rya Gachagua ntacyo zatanze. Ubwumvikane bucye hagati ya Perezida wa Kenya n’umwungirije bikomeje kujegajeza ubuyobozi bw’Igihugu gisanzwe kiri mu bihe bitacyoroheye kubera ubukungu n’urwego rw’imari byifashe nabi.
Ruto yahisemo Gachagua igihe biyamamazaga mu matora yo mu 2022, bagatsindaga Raila Odinga wahoze ari Minisitiri w’Intebe mu matora atari yoroshye na buhoro.
Gachagua aturuka mu gace ka Mount Kenya kabonetsemo amajwi menshi, akaba yaragize uruhare rukomeye mu itorwa rya Ruto.
BBC yatangaje iyi nkuru, iravuga ko kuba hari abarwanashyaka bo ku ruhande rwa Odinga bahawe imyanya muri guverinoma nyuma y’imyigaragambyo y’urubyiruko yatumye Ruto yemera kureka gahunda yo kuzamura imisoro, ubu noneho umwuka wa politike wamaze guhindura isura, aho Visi Perezida Gachagua akomeje kwisanga ari wenyine mu kibuga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|