#Kigali25: Ingimbi n’abatarengeje imyaka 23 ni bo batahiwe, ikaze ku munsi wa 6 wa shampiyona y’Isi y’amagare
Uyu ni umunsi wa kabiri wo gusiganwa mu muhanda (Road Race) muri shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare (UCI Road World Championships) ikomeje kubera i kigali mu Rwanda ku nshuro ya mbere ku mugabane w’Afurika.

Umunsi wa mbere wo gusiganwa mu muhanda (Road Race), wabaye kuri uyu wa kane hasiganwaga abagore batarengeje imyaka 23 aho umufaransakazi w’imyaka 19 Gery Celia ariwe wegukanye umudali wa zahabu akoreshe amasaha 3:24:26 ku ntera y’ibirometero 119 na metero Magana atatu.
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 26 Nzeri harasiganwa ibyiciro 2 aribyo ingimbi ndetse n’abagabo batarengeje imyka 23 aho ingimbi zahagurutse ku isaha ya saa mbili za mugitindo (8:00am) aho bagomba gusiganwa ku ntera y’ibirometero 119 na metero magana atatu aho bahagurukiye kuri KCC, bakanyura Gishushu, Nyarutarama-MTN, Nyarutarama-Kabuga - Golf -SOS- Minagri-KBC- Medheal-Ku Muvunyi bakagaruka kuri Kigali convention Centre maze bakazenguruka inshuro 8 bakaza gusoreza kuri KCC.

Abakinnyi bahagurutse bose hamwe ni 141 bavuye mu bihugu 71. U Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi babiri muri iki cyiciro aribo Moise Ntirenganya ndetse na Nkurikiyinka Jackson.
Biteganyijwe ko ubwo ingimbi baza kuba basoje, baraza gukurikirwa na bakuru babo batarengeje imyaka 23 aho biteganyijwe ko bo bahaguruka ku isaha ya saa sita zuzuzye (12pm) aho bo baza gukora ibirometero 164 na metero magana atandatu.




Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|