Alyn Sano, Bushali na Papa Cyangwe bazataramira abazitabira Festival y’umuco n’ubukerarugendo

Abatuye ndetse n’abagenderera Umujyi wa Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, ku itariki ya 12-18 Ukwakira 2024, bazasusurutswa n’iserukiramuco rikomeye ry’umuco n’ubukerarugendo rigamije guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco.

Alyn Sano, Bushali na Papa Cyangwe bazataramira abazitabira Festival y'umuco n'ubukerarugendo
Alyn Sano, Bushali na Papa Cyangwe bazataramira abazitabira Festival y’umuco n’ubukerarugendo

Iri serukiramuco rya 2024 ryateguwe na Ikirenga Art and Culture Promotions, ribaye ku ku nshuro ya Gatatu rizahuriza hamwe abahanzi, ba mukerarugendo, abayobozi bashinzwe umuco, ndetse n’abashyitsi baturutse mu bihugu bitandukanye mu rwego rwo kugaragaza no kwishimira umuco utajegajega w’u Rwanda.

Iki gikorwa gisanzwe giteza imbere umuco Nyarwanda, ndetse no guhuza u Rwanda n’ibindi bihugu mu bijyanye n’ubugeni, umuco, n’ubukerarugendo, ndetse wabaye umwanya mwiza w’icyitegererezo mu bikorwa by’umuco n’ubuhanzi mu Rwanda, aho buri mwaka rihuza abahanzi batandukanye no mu njyana zitandukanye n’abakunzi b’umuco baturutse impande zose z’isi.

Mu minsi irindwi rizamara, abazaryitabira bazabona ibikorwa byinshi bitandukanye bigamije kugaragaza ubukungu gakondo y’u Rwanda, binyuze mu mbyino za Kinyarwanda, imurikagurisha ry’ubugeni, ibiribwa gakondo, ndetse n’ibiganiro by’ubumenyi bushingiye ku muco.

Muri icyo cyumweru kandi kizaba umwanya mwiza wo guhuza imico itandukanye, aho igihugu cya Angola kizaba ari umuyobozi w’iri serukiramuco nk’Igihugu ’Umubyeyi w’Iserukiramuco’, Pakistan nayo izitabira nk’umushyitsi naho Uganda ikazaba ari Igihugu cy’Icyubahiro muri iri serukiramuco.

Alyn Sano ni umwe mu bazasusurutsa abazitabira iri serukiramuco
Alyn Sano ni umwe mu bazasusurutsa abazitabira iri serukiramuco

Hakizimana Pierre (Musinguzi Peter), uyobora Ikirenga Art and Culture Promotions, yavuze ko iri serukiramuco atari uburyo gusa bwo kwizihiza umuco wa kera, ahubwo ari uburyo bwo gukomeza guhanga ibishya, no gutanga isura y’ubukerarugendo bushingiye ku muco.

Yagize ati, "Dufite ishema ryo kugaragaza umuco n’amateka yacu binyuze muri iri serukiramuco, ndetse no kwerekana ubuhanga bw’abahanzi bacu hamwe n’uburyo dushobora kubyaza umusaruro umuco mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu."

Iserukiramuco ry’Umuco n’Ubukerarugendo, rizatangizwa n’ibirori bikomeye bya karnavali aho abahanzi baturutse mu bihugu bitandukanye bazerekana umuco wabo binyuze mu mbyino n’indirimbo. Iyi karnavali izahuza imbyino za gakondo n’imbyino zigezweho mpuzamahanga, ari nako abaririmbyi, ababyinnyi, n’abanyamuziki bahuza ubushobozi bwabo mu gususurutsa abitabiriye.

Abakunda imbyino gakondo, hateganyijwe ibitaramo bikomeye by’imbyino gakondo zo mu Turere dutandukanye tw’u Rwanda, aho ababyinnyi bazerekana uburyo imbyino za Kinyarwanda zifite amateka akomeye kandi akurura ba mukerarugendo bifuza kumenya byinshi ku muco Nyarwanda. Naho abashyitsi baturutse mu bihugu by’amahanga bazatarama mbyino zabo zishimangira imikoranire mu buhanzi n’ubucuti hagati y’ibihugu.

Bushali, umuraperi ugezweho muri iyi minsi ari mubazatarama muri iri serukiramuco
Bushali, umuraperi ugezweho muri iyi minsi ari mubazatarama muri iri serukiramuco

Hateganyijwe kandi n’imurikagurisha ry’ubugeni, aho abasanzwe babarizwa muri iki gice baturutse hirya no hino bazerekana ibikorwa yabo bijyanye n’ibyo bakora. Hazabaho n’umwanya ku bazaryitabira wo kuganira n’abahanzi ku buhanga bwabo ndetse no kumenya uko umuco nyarwanda n’ubuhanzi bigenda byinjira mu isi mpuzamahanga y’ubugeni.

Hateguwe n’ibikorwa bigamije kumenyekanisha imirire gakondo y’u Rwanda, aho abantu bazaryoherwa n’ibiryo bitandukanye bya Kinyarwanda nk’ibitoki, umutsima w’ibigori, ubugari, n’ibindi. Hazanabaho kandi amafunguro yo mu bihugu byatumiwe, mu gufasha abazitabira gusobanukirwa uburyo indyo ishobora kuba igice cy’umuco nyamukuru.

Mu bindi biteganyijwe muri iyi festival harimo amahugurwa n’ibiganiro bihuza impuguke mu by’umuco n’ubukerarugendo. Aha abantu bazahugurirwa uburyo bwo kubyaza umusaruro umuco mu iterambere ry’ubukungu, ndetse no kwiga ku mikoreshereze ya gakondo mu buvugizi no mu iterambere ry’imibereho myiza.

Muri iri serukiramuco hazaba igikorwa kihariye kigamije guha icyubahiro abagore, aho bazaba bafite umwanya wo gusangira, guha agaciro ibyo bagezeho mu rugendo rwabo rwo guteza imbere umuco n’ubukerarugendo. Uyu munsi uzibanda ku kurebera hamwe imbogamizi n’amahirwe abagore bafite mu gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’umuco.

Umuraperi Papa Cyangwe
Umuraperi Papa Cyangwe

Musanze nk’Umujyi w’ubukerarugendo, hazabaho umwanya ku bashyitsi wo gusura ahantu nyaburanga, harimo Pariki y’Igihugu y’Ibirunga izwiho kuba iwabo w’Ingagi zibumbatiye ubukerarugendo bw’u Rwanda ndetse n’utundi duce twa Musanze dufite amateka akomeye. Iri serukiramuco rizaba urubuga rwiza ku bakunda umuco n’ibidukikije.

Iri serukiramuco rifite intego yo guhuza abantu batandukanye, gusangira umuco, no guha agaciro umuco n’ubuhanzi. Musinguzi Peter yagize ati: "Twifuza ko buri wese azahakura isomo ry’uburyo umuco wacu ushobora kuba urufunguzo rw’iterambere, binyuze mu guhanga udushya no guhana ubumenyi n’ibihugu bitandukanye."

Iri serukiramuco ry’umuco n’ubukerarugendo ritegurwa na Ikirenga Art and Culture Promotions, rizaba rikinguye ku bantu bose, yaba Abanyarwanda cyangwa abatuye mu bindi bihugu. Ni icyumweru cyuzuye umunezero, aho abazitabira bazasangira, bungurana ibitekerezo, kandi bakishimira ibihangano n’umuco mwiza w’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka