Kurikira EdTech yibanda ku ifatwa ry’ibyemezo bishingiye ku makuru mu rwego rw’uburezi

Bimaze kumenyerwa ko buri wa mbere wa nyuma w’ukwezi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, mukurikira ikiganiro EdTech Monday cya Master Card Foundation kuri KT Radio, icyo kuri uyu wa 29 Nzeri 2025, kiragaruka ku ifatwa ry’ibyemezo bishingiye ku makuru mu rwego rw’uburezi mu Rwanda (Data-Driven Decision Making in Rwanda’s Education Sector).

EdTech yo kuri uyu wa Mbere iribanda ku ifatwa ry'ibyemezo bishingiye ku makuru mu rwego rw'uburezi
EdTech yo kuri uyu wa Mbere iribanda ku ifatwa ry’ibyemezo bishingiye ku makuru mu rwego rw’uburezi

U Rwanda rugeze mu gihe cy’ingenzi aho gufata ibyemezo bishingiye ku makuru nyayo kandi yizewe, bishobora guhindura byinshi ku musaruro wo mu rwego rw’uburezi. Uburyo bwa Data-Driven Decision Making (DDDM) bufasha mu igenamigambi, ikoreshwa ry’umutungo, n’ingamba zo mu ishuri bishingiye ku bimenyetso bifatika, aho kuba ibitekerezo gusa.

Ibyo binagaragarira nko ku rwego rwo kwitabira ishuri mu mashuri abanza ruri ku kigero cya 92.8%, n’urw’abasoma n’abandika mu rubyiruko ruri ku kigero cya 88% nk’uko bigaragazwa n’imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ya 2024.

Ariko haracyari imbogamizi zo kugabanya icyuho kiri hagati y’imijyi n’icyaro no kuzamura ubumenyi bw’ikoranabuhanga bukiri ku kigero cya 12.8% mu gihugu hose, na ho mu byaro bukaba buri ku kigero cya 6.6%.

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) mu 2023, yagaragaje ko kongera ibyumba nka Integrated Education Management Information System (IEMIS), n’urubuga rwo gucunga abarimu, bishobora gufasha mu kumenya amashuri atitaweho uko bikwiye, gucunga neza isaranganya ry’abarimu, bishobora kugabanya ubusumbane muri urwo rwego.

Iki kiganiro kizibanda ku ngero z’imishinga harimo irimo gukorwa na Guverinoma y’u Rwanda, hagamijwe gushyira inyandiko z’ibigo by’amashuri mu ikoranabuhanga hamwe na gahunda ya Smart Classroom, aho 10% by’ibigo by’amashuri abanza na 45% by’amashuri yisumbuye, byamaze gushyirwamo ibyumba byigishirizwamo hifashishwa ikoranabuhanga.

Hazanarebwa uburyo bwo guhuza imbuga za EdTech n’imiryango itanga amakuru mu gihugu, hamwe n’uko abarimu, abayobozi b’amashuri n’ab’Uturere bashobora gufashwa gusobanura amakuru no kuyakoresha mu gufata ibyemezo.

Hari kandi kurebera hamwe uruhare rw’amakuru mu kugabanya icyuho mu myigire, binyuze mu gukoresha amakuru ku bwitabire, hasesengurwa uko ibikorwa remezo bishobora kwifashishwa mu isaranganya ry’abarimu, hamwe no gushyiraho gahunda zunganira abanyeshuri no gukurikirana iterambere mu guha amashuri uburyo bungana bwo kwifashisha ikoranabuhanga.

Bitewe n’uko hafi 44% by’amashuri atarabona murandasi (Internet), no kuba ubumenyi mu ikoranabuhanga bukiri kuri 6.6% mu byaro, amakuru azaba ari ingenzi kuko azifashishwa mu kongera ishoramari mu mashuri akeneye gufashwa kurusha andi, no kugenzura uko ikoranabuhanga ryakirwa hanapimwa impinduka zituruka kuri EdTech mu myigire.

Urugendo rw’Igihugu ruganisha ku burezi bushingiye ku makuru rurasaba ubufatanye bwa Guverinoma, abahanga udushya mu ikoranabuhanga ry’uburezi n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Si ukubaka urubuga rugenzura amakuru ruteye imbere gusa, ahubwo ni ukureba ko amakuru akoreshwa mu gufata ibyemezo afatika, ateza imbere uburinganire n’ireme ry’uburezi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka