U Bufaransa bwatangiye kuburanisha Dr Rwamucyo Eugene ku ruhare akekwaho muri Jenoside

Dr Eugene Rwamucyo yatangiye kuburanira mu rukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa, kuri uyu wa kabiri tariki 1 Ukwakira 2024, bikaba biteganyijwe ko ruzasozwa bitarenze tariki 31 Ukwakira 2024.

Ni urubanza ruzagaragaramo Abacamanza Batatu (3), Abashinjacyaha (2), abazatanga ubuhamya bagera kuri 60, barimo abazaba baturutse mu Rwanda ndetse n’abavuga ubuhamya ku mateka y’u Rwanda mbere no mu gihe cya Jenoside ndetse na nyuma yayo.

Gusa nubwo bimeze bityo, ubwo rwari rutangiye kuri uyu wa 1 Ukwakira, uruhande rwa Dr Rwamucyo rwasabye ko urubanza rusubikwa bakabanza kurwitegura neza nyuma yo gusanga hari amakuru mashya yiyongereye muri Dosiye y’ukekwaho ibyaha bya Jenoside n’ibindi.

Dr Eugene Rwamucyo yatangiye kuburanira mu Bufaransa
Dr Eugene Rwamucyo yatangiye kuburanira mu Bufaransa

Abunganira Dr. Eugène Rwamucyo, mu rukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa, basabye ko urubanza rusubikwa, bavuga ko hari abantu benshi cyane baregera indishyi bari mu rubanza bityo ko bakeneye kubanza kumenya imyirondoro yabo.

Ikinyamakuru la Croix, cyanditse ko uyu munsi mu gitondo, babahaye hafi abantu 800 basabye kwinjira mu rubanza nk’abaregera indishyi, mu gihe mbere hari haje abantu bane gusa, kandi bose ari amashyirahamwe (associations).

Me Philippe Meilhac uri mu bunganira Dr Rwamucyo yanavuze ko abibonamo ikibazo kuko ngo urubanza rutaburanishwa mu ituze imbere y’abo bantu bose.

Me Phillipe yavuze ko Umukiliya we yamubwiye ko ashaka kumenya neza abo bantu mbere y’uko urubanza rutangira, n’aho bahuriye n’ibishinjwa umukiliya we.

Yakomeje avuga ko iyi ari yo mpamvu basabye ko rusubikwa bakabanza kumenya imyirondoro naho bahuriye n’urubanza aregwamo ibyaha bya Jenoside.

Bumwe mu buhamya butangwa n’abazi Eugene Rwamucyo, nuko bamwiboneye mu bikorwa bya Jenoside.

Uyu yagize ati: “Ndabyibuka tariki 6 Kamena navuye ku Bitaro aho bari baraye biciye mushiki wanjye, banjyana mu Mbangukiragutabara kuko nari meze nabi ariko barimo bacyura abakora ku Bitaro barimo Umurundi, tugeze ahitwaga kuri FOKO, twahasanze Rwamucyo kuri Bariyeri n’abandi afite ubuhiri”.

Me Andre Karongozi, uri mu bunganira abaregera indishyi muri uru rubanza, avuga ko Rwamucyo ari mu bantu bakomeye bari bafite inguhu bagize uruhare muri Jenoside aho yakoranga bya hafi n’abamwe mu bakurikiranweho kuyigiramo uruhare ndetse bagahabwa ibihano bitandukanye. Abo barimo Abarimu bo muri kaminuza bakoze Jenoside, abavuka i Butare nka Kambanda Jean, Nyiramasuhuko ndetse na Dr Sosthene Munyemana uherutse guhamwa n’ibyaha bya Jenoside.

Uyu Dr Rwamucyo wari umuyobozi w’ishami ry’ubuzima rusange (Sante Public), ku bitaro bya Kaminuza, ndetse Jenoside ikaba yarabaye ariho yakoraga, akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo, icyaha cyo kuba mu gatsiko k’abateguraga Jenoside, icyaha cya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu no kuba icyitso mu byaha byibasiye inyokomuntu.

Usibye kuba Dr Rwamucyo akurikiranweho ibi byaha, Urukiko Gacaca rw’i Ngoma, i Butare mu Ntara y’Amajyepfo, rwari rwaramuhamije ibyaha bya Jenoside, iby’ibasiye inyokomuntu, Gutegura umutwe w’abicanyi bagamije gukora Jenoside, Gutanga ibikoresho byo kwica, Gushimuta abagore n’abakobwa, guhagararira abagombaga gushyingura Abatutsi ari bazima, maze rumukatira igihano cyo gufungwa burundu.

Mu ibazwa n’Umugenzacyaha Dr Rwamucyo, ntiyigeze ahakana ibyo guhagararira abagombaga gushyingura imirambo y’Abatutsi, aho yavuze ko yabikoraga nk’Umuganga w’Inzobere wize ibijyanye n’isuku n’isukura aho yagaragazaga ko imirambo iboreye ku gasozi yateza ibyorezo.

Akavuga ko yabikoraga agamije kurinda ko iyo mirambo yatera ibindi byago byiyongera ku byari byabaye ariko akavuga ko ntabo yahambishije ari bazima ahubwo bose bari bapfuye.

Dr Rwamucyo wavutse tariki 6 Kamena 1959 I Gatonde, kuri ubu ufite imyaka 65, bivugwa ko ibi byaha yabikoreye muri kabakobwa ubu ni mu Murenge wa Mukura, Ndora muri Gisagara, Kabutare mu Murenge wa Ngoma no mu Murenge wa Gishamvu hose akaba ari mu Ntara y’Amajyepfo.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’ Umunyamategeko RCN yagaragaje byimbitse icyo Abanyarwanda bakwiye kwitega muri uru rubanza agendeye ku bunararibonye bwe muri uyu muryango akoreramo.

Me Juvens Ntampuhwe, ahagarariye Umuryango utegamiye kuri Leta RCN Justice&Democratie ukomoka mu gihugu cy’u Bubiligi usanzwe ukorera n’u Rwanda mu gufatanya n’inzego z’ubutabera kuva mu 1994, akaba n’umuyobozi w’umushinga wa Justice et Memoire (Ubutabera no kubungabunga amateka), yagaragaje ko uyu mushinga wa Justice et Memoire, ukurikirana imanza z’abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bakurikiranirwa mu mahanga, ibizivuyemo bikamenyeshwa Abanyarwanda.

Me Ntampuhwe, avuga ko abanyarwanda bakwiye kwitega ubutabera muri uru rubanza, cyane ko ruzaba rushingiye ku bimenyetso byatanzwe ndetse bizeye ko abacamanza bazakoresha ubunararibonye basanzwe bafite bagatanga umwanzuro ukwiye.

Ku kijyanye no kuba hari Abanyarwanda bifuza ko abo baba bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bari mu mahanga bari bakwiye kujya boherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda, mu rwego rwo kwizera guhabwa ubutabera bukwiye, Juvens avuga ko ibyo baya byiza ariko mu gihe bidashobotse badakwiye kubigiraho impungenge.

Yagize ati: "Byakabaye byiza hakagaragara abatangabuhamya bamubonye, bavuga bati, twamubonye abikora bakamushinja, hakagaragara n’abavuga bati, twebwe ntabo twamubonye bakamushinjura byose bikagaragarira aho icyaha cyabereye, ariko byose iyo bidashobotse nta kibazo, ikingenzi ni uko ubutabera bubaho”.

Me Ntampuhwe akomeza avuga ko kuri ibi byaha byo ku rwego mpuzamahanga birimo na Jenoside byo ku rwego mpuzamahanga, Igihugu icyo ari cyo cyose umuntu ucyekwaho ibyo byaha kiba gifite ububasha bwo kumukurikirana, n’inshingano zo kumwohereza aho bashaka kumuburanisha cyangwa cyo kikamuburanisha.

Ati: "Ibyo rero nibyo birimo birakorwa ubungubu, u Bufaransa niba bwarahisemo buti, turamuburanisha, ikingenzi ni uko buzashingira ku mategeko, ku byabaye, ku bimenyetso byatanzwe, hanyuma bugafata icyemezo gikwiye”.

Ku kijyanye no kuba Dr Rwamucyo agiye kuburanishwa nyuma y’imyaka 30, Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Juvens avuga ko u Rwanda mu 2006, rwari rwaratanze impapuro zimuta muri yombi ndetse ibikorwa byo kumukoraho iperereza bitangira mu 2008 kandi rwose ko bibabaje kubona imyaka ingana gutyo ishira hataratangwa ubutabera ku mpande zombi, yaba ushinjwa cyangwa uregera indishyi.

Agira ati: "Kuva 2008 kugeza uyu munsi, harimo imyaka 16, iyo myaka rero mu byukuri ni myinshi, ariko ikingenzi ni uko ubutabera buba. Kuba bukererewe ni ikibazo, sinavuga ngo si ikibazo, haba ku ushinjwa, kuko aba mu gihirahiro muri icyo gihe kirekire no kubifuza ko ibyo bamushinja bigaragara, nabo urumva aba ari umutwaro uremereye gutegereza muri iyo myaka yose, ibyiza rero ni uko ubutabera bwakabaye vuba”.

Me Ntampuhwe akomeza avuga ko impamvu ahanini bisa nk’ibitinda ku gutanga ubutabera muri izi manza, akenshi biterwa n’uko Ubutabera bugomba kwitonderwa kuko umuntu aba ashinjwa ibyaha bikomeye cyane, bigasaba kwitonderwa kugira ngo hatazafatwa ibyemezo bihutiweho, birimo kugirwa umwere cyangwa guhamwa n’ibyaha hatarakozwe iperereza neza haba ku bimenyetso bishinja ndetse n’ibishinjura hanyuma umucamanza akazabona icyo ashingiraho.

Me Ntampuhwe, yongeraho ko bitewe no kuba abaza gukora iperereza baturuka mu nzego z’ubutabera zo mu Bufaransa, nabyo biri mu bintu bitinza iryo perereza.

Ikindi agaragaza cyatewe n’itinda ry’uru rubanza rwa Rwamucyo, harimo n’imigendekere y’imanza, kuko mu rubanza rwe hagiye hafatwa ibyemezo bitandukanye birimo no gufungwa, ariko urukiko rw’ubujurire rwa Versaille ruza gusaba ko arekurwa.

Ati: "Ariko ntwabwo rwavuze ngo iperereza rihagarare, birumvikana ryarakoje hagati aho. Ariko mu gihe dosiye irimo gukorwa hagiye hafatwa ibyemezo binyuranye, bimwe bikabaho kujuririrwa mu nkiko zinyuranye, urumva rero igihe rujuririwe nabyo bituma bigenda bitinda”.

Ku bijyanye no kuba Dr Rwamucyo yaba yarahinduye imyorondoro ye irimo amazina cyangwa guhabwa ubwenegihugu, nk’uko abenshi bahunze u Rwanda bakurikiranwaho ibyaha bya Jenoside akenshi baba barahinduye imyirondoro, Juvens avuga ko ntaho amakuru yatanzwe abigaragaza ndetse n’ubwo atuye mu Bubiligi ariko akaba azaburanishirizwa mu Bufaransa, nta bwenegihugu bw’ibi bihugu byombi yigeze ahabwa ndetse ko U bufaransa bwamwimye ubuhungiro yari yarasabye mu mwaka wa 2002.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko urwanda ruzagezahekubeshyera abantu
Nonese uwomutanga buhamya uvugango yararikumwe nawe mubitaro hanyuma akamusanga kuribariyeri mumumbarize kukiwe
Batamwishe nikigaragazako harimo amanyanga

Jacques niyonkuru yanditse ku itariki ya: 8-10-2024  →  Musubize

Ariko urwanda ruzagezahekubeshyera abantu
Nonese uwomutanga buhamya uvugango yararikumwe nawe mubitaro hanyuma akamusanga kuribariyeri mumumbarize kukiwe
Batamwishe nikigaragazako harimo amanyanga

Jacques niyonkuru yanditse ku itariki ya: 8-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka