Dream Team Academy yinjiye mu mikoranire na JOSCEEFA yongerera ubumenyi abakinnyi

Irerero rya Dream Team Academy ryinjiye mu mikoranire n’irya JOSCEEFA muri gahunda yo guha imyitozo yihariye abakinnyi batandukanye kuri serivisi yishyurwa, haherewe ku bakiri bato bazaba bari mu biruhuruko mu Ukuboza 2025.

Mu imurikwa ku mugaragaro ry’iyi gahunda ryabaye ku wa 12 Kanama 2025, umuyobozi wa Dream Team Football Academy Kayisire Jacques yavuze ko ari gahunda izatangirana n’abakiri bato ariko ikazanafasha abakinnyi basanzwe bakina ruhago, kuri buri wese wifuza kongera ubumenyi ku mwanya akinaho.

Ati "Ni gahunda yatangijwe n’umufatanyabikorwa wacu ubarizwa muri Norway. Gahunda ni ugufasha kunoza abakinnyi bato ariko n’abakuru bose, aho igihe hagize ukenera inyunganizi yihariye, haba mu mbaraga z’umubiri, tekinike ndetse n’amayeri y’imikinire ayibona ariko bigakorwa nyuma y’uko umukinnnyi asoje imyitozo isanzwe n’ikipe akaba yaza kwiga ibirenzeho ku giti cye."

Muri iyi gahunda, abakinnyi ku giti cyabo, amakipe atandukanye ndetse n’amarerero azaba ashobora gushakira abakinnyi iyi myitozo y’iyongera izajya itangwa na serivise yishyurwa amafaranga runaka aho umunyezamu, myugariro, ukina hagati ndetse na rutahizamu ashobora kujya kongera ubumenyi umwanya we.

Umuyobozi w’irerero rya JOSCEEFA,Joseph Ogechukwu Nnachi yavuze ko ari gahunda igiye kuba ku nshuro ya kabiri, gusa kuri ubu baje baje guhozaho bahereye mu biruhuko biri mu Ukuboza 2025.

Ati "Iyo tuvuze kuzamura urwego bihera mu bakiri bato kuzamuka, intego nyamukuru y’iyi gahunda dutangijee ni ugutegura umwiherero wa ruhago mu biruhuko, uzatangira tariki 18 Ukuboza 2025 kugeza tariki 6 Mutarama 2026. Ni ku nshuro ya kabiri ariko ubu tugiye kubikora bihoraho mu Rwanda. Gufatanya mwa Dream Team na Josceefa ni ukugira ngo dutume abakinnyi, imiryango, abantu batangira gutekereza ko ruhago ari akazi, waba ukina, utoza cyangwa uyobora utoza, babone ko siporo ari akazi."

Muri uyu mwiherero uzakorwa mu biruhuko byo mu Ukuboza 2025, buri mwana uzifuza kuwitabira azasabwa kwishyura amafaranga ibihumbi 50 Frw mu gihe kandi hari gahunda yo kwegera amakipe akina mu byiciro bitandukanye kugira ngo asobanurirwe ibyo kuba bafashwa mu itoza ry’abakinnyi babo ku myanya itandukanye bakinaho.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka