Ingabo za RDF ziri muri Santrafurika zambitswe imidari y’ishimwe

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zigize batayo ya RWABAT-2, ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro (MINUSCA) muri Santrafurika, zashyikirijwe imidari y’ishimwe kubera umusanzu wazo mu kugarura no kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.

Iyi midari bayambikiwe mu Kigo cya ‘Bossembele Base Camp’ kiri muri Perefegitura ya Ombella-M’Poko, tariki 12 Kanama 2025, mu gikorwa cyayobowe na Col Mohamed Said wari uhagarariye Umuyobozi w’Ingabo za MINUSCA.

Col Mohamed Said yashimiye umusanzu w’Igabo za RDF, mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, ashimangira ko imidari y’Umuryango w’Abibumbye ari ikimenyetso cy’ishimwe gihabwa abasirikare babigaragaza mu bwitange, ubunyamwuga, guharanira kurinda abasivili no kugarura amahoro mu buryo bujyanye n’inshingano za MINUSCA.

Yagize ati “Mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo za MINUSCA n’ubuyobozi bwose bwa MINUSCA, ndabashimira ku kazi gakomeye mwakoze mu mezi icumi ashize mukorana ubwitange n’ubunyamwuga, muri kimwe mu bice bikomeye byo kubungabunga amahoro ku Isi. Ubumenyi n’ubwitange mugaragaza mu kurinda abasivili, guharanira amahoro n’indangagaciro z’Umuryango w’Abibumbye byagize ingaruka nziza ku baturage bo mu duce mwoherejwe kurinda,”

Yanashimiye ubuyobozi bwa RDF kubera uburyo bukomeza gutegura abasirikare bafite imyitozo ihagije, ibikoresho bigezweho kandi bateguwe mu buryo bwo kunoza inshingano zabo, agaragaza ko u Rwanda rukomeje kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi wa batayo ya RWABAT-2, Lt Col Ndanyuzwe Muzindutsi, yashimiye ubuyobozi bwa MINUSCA n’inzego za Leta ya Santrafurika, ku bufatanye no kubashyigikira mu gihe cy’akazi.

Yavuze ko imidari bahawe ari imbaraga zibatera gukomeza inshingano zabo bafite, ubutwari n’ubwitange.

Mu gihe cyose bamaze mu butumwa, abasirikare ba RWABAT-2 bakoze ibikorwa bitandukanye ku muhanda munini wa MSR1 uhuza Bangui na Cameroun, birimo amarondo, kurinda no guherekeza amakamyo atwara ibikoresho, ndetse no gusukura imihanda, bagamije kubungabunga umutekano no koroshya ingendo zikorerwa muri uwo muhanda w’ingenzi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka