Uko byifashe mbere y’uko Rayon Sports yakira Young Africans ku Munsi w’Igikundiro (Amafoto)
Mu gihe Rayon Sports yitegura kwakira Young Africans mu mukino wa gicuti uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, Aba Rayons n’abakunzi ba ruhago batangiye gusesekara muri Stade Amahoro.

Ni umukino ukinwa mu gikorwa cyiswe Rayon Sports Day "Umunsi w’Igikundiro " aho Rayon Sports imurikira abakunzi bayo abakinnyi bashya, n’imyambaro izakoreshwa mu mwaka w’imikino mushya.

Aba Rayons kandi bategereje umukino uskuye wa gicuti na Young Africans yo muri Tanzania.

Ku kirere cyiza cyitagaragaramo imvura ndetse cyitarimo n’izuba ryinshi abakunzi ba ruhago biganjemo Abarayons ndetse n’abakunzi ba Young bageze kare kuri Stade Amahoro yari ifunguye kuva saa sita z’amanywa.

Rayon Sports yaserutse mu mikenenyero
Amakipe ya Rayon Sports mu bagore n’abagabo yaserutse yambaye imikenyero, herekanwa abakinnyi ikipe y’abagore izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2025-2026 banasuhuza abakunzi babo bazenguruka ikibuga.

Nyuma yo kwerekanwa ku ikipe y’abagore, umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru w’imikino Mugenzi Faustin "Faustinho" yahise yinjira mu mabara y’ubururu n’umweru atangira gushyushya abari muri Stade anabateguza ko ikipe y’abagabo igiye kuza kubasuhuza.
Aba bakinnyi nabo bayobowe n’umutoza Afahmia Lotfi binjiye mu kibuga bambaye imikenyero, bazenguruka ikibuga basuhuza abafana babo mbere yo gusubira mu rwambariro.

Hahamagawe abakinnyi Rayon Sports izakoresha mu mwaka w’imikino 2025-2026 umwe kuri umwe, hatungura Pavelh Ndzila wakiniraga APR FC .

Nyuma yo gutangaza abakinnyi bashya ndetse n’ijambo rya Perezida wa Rayon Sports Twagirayezu Thaddée, ku isaha ya saa kumi nebyiri zuzuye hatangiye umukino wa gicuti iyi kipe yakiriyemo Young Africans yo muri Tanzania.































Amafoto: Niyonzima Moise
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|