Ni nde wazanye ikibazo cy’Ibiyobyabwenge, ubusinzi n’ubusambanyi?

Hari amategeko n’amabwiriza u Rwanda rushyiraho, ugasanga akuruye impaka nyinshi, hagati y’abayemera n’abatayemera batekereza ko hari abo aje kubuza umugati.

Andi akurura impaka ariko na none, ni ayo ababyeyi barerera u Rwanda bumva bakifata impungenge, amabere akikora kubera ko batinya ingaruka zazagera ku bana bibarutse kandi bashaka ko bazavamo ababyeyi babereye u Rwanda.

Tudatinze cyane, nimurebe amabwiriza yo gufunga utubari, saa saba za mu gitondo kuva ku cyumweru kugera ku wa kane, no kugera saa munani za mugitondo kuwa gatanu no kuwa gatandatu.

Iyi gahunda yakiriwe ku buryo butandukanye, kandi abayinenga bakavuga bati “nimurebe ubushomeri muri guteza ba bana bakora mu kabari, murebe amafaranga muhombeje nyir’akabari.”

Iyo bashaka kubihindura ikibazo cy’igihugu cyose(national), bashyiramo akantu ko “gukunda igihugu”, maze bakagira bati “ibi bintu rwose bihombya igihugu imisoro, kandi tuyikeneye ngo twiteze imbere.”

Icyakora, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro cyangwa Minisiteri yImari n’igenamigambi ntibigeze bakora “retweet” ku butumwa nk’ubu, ngo wenda tumenye ko abafite iki gitekerezo bafite ukuri, yewe no mu gutanga umushinga w’ingengo y’imari, ntabwo twigeze twumva Minisitiri abwira Inteko ati “iyi misoro yagabanutse kubera amasaha y’utubari yabaye macye.”

Ariko rero si aho nshaka ko tugarukira, ahubwo ndashaka kwerekana ko hari n’urundi ruhande rwo rugira ruti “oya ni byo, nibagabanye amasaha yo kunywa, kuko urubyiruko rwatangiye kuraruka kubera kunywa inzoga nyinshi, rugasinda, rugakubitaho n’ibiyobyabwenge n’ubusambanyi, ntirutekereze ejo hazaza, kandi ari rwo mbaraga z’u Rwanda.”

Hagati aho, icyemezo cyo kugabanya amasaha yo kunywa, kijyanye na gahunda yo kugabanya ubunywi bw’inzoga, iyo bise “Tunywe Less”, ikaba yaratekerejwe nyuma y’uko bigaragaye ko inzoga ziri gutuma gahoro gahoro urubyiruko rutakaza ejo heza.

Abajya impaka rero, ni uburenganzira bwabo, ariko, nk’igihugu dukwiye kwibaza ngo ese duhagaze he? Ese ubundi dufite umurongo ngenderwaho ku bijyanye no kunywa inzoga? Niba dukunda igihugu nk’ababyeyi, ese kuki bamwe babyemera abandi bakabihakana?

Ese hari abumva ko abana babo cyangwa abavandimwe babo bishoboye, cyangwa bafite ubuhanga n’ubuhangange mu kunywa inzoga, ku buryo zitabahangamura?

Kimwe mu bibazo bituma bamwe mu rubyiruko bakunda inzoga kandi bakazinywa nta gitangira, ni ugushaka kwiyibagiza ibibazo by’ubushomeri, buhagaze kuri 18% kuva mu mpera z’Ugushyingo 2024, kuko baba batabona ishusho y’ahazaza, bakihisha mu nzoga.

Icyakora n’imiryango yacu, ingo zacu si shyashya, kuko dufite akantu ka ntibindeba, terera iyo mu muryango nyarwanda.

Usanga mu miryango bamwe bashobora kuganira ku manota abanyeshuri babonye, bakaganira ku ishuri bashaka kuzigamo, bakabasaba gushyiramo imbaraga ngo bamenye imibare n’Ubugenge bazazane amanota menshi mu gihembwe gitaha, ariko byagera ku burere, ugasanga baricecekeye.

Ni yo mpamvu usanga kunywa inzoga n’ubusinzi birenga na ba bandi barembejwe n’ubushomeri bikadukira n’abana bari mu miryango yifashije badafite impungenge yo kubona icyo bashyira ku meza I saa sita.

Muri aba bifashije, usanga harimo n’urubyiruko ubwarwo rukorera amafaranga, rwize neza rwose, ariko, rukaba rumeze nk’aho ibyo rukora rumeze nk’abacanshuro, rudatekereza ejo hazaza harwo.

Uru rubyiruko, rushobora gushyirwa mu nshingano rushimwa ubuhanga buturuka mu ishuri, ndetse koko ugasanga n’inzira y’uburezi (bw’ishuri) rwanyuzemo ari nziza, ariko wagera ku myitwarire bikaba ibindi.

Iki kibazo nacyo ntabwo cyabazwa urubyiruko ubwarwo, cyabazwa buri mubyeyi, ukareba uburyo buri wese abungabunga urubyaro rwe, akaruha umurongo ukwiriye.

Birenze urugo duturukamo ariko, byabazwa umuryango nyarwanda, ugasobanura ibyo wemera, bikaba ikintu gihuriweho. Ibyo duhuriyeho reka ndeke kubyita umuco kuko hari abo njya numva babaza ikibazo gishekeje ngo umuco ni iki, abandi bati ‘umuco urakura’, bashaka gusobanura impamvu bakora ibi cyangwa biriya.

Umurongo ngenderwaho wo ariko wo, tuwushyizeho wahama, kuko inzira utoje umwana, ayikuriramo.

Ubwo ndavugana n’abemera ko umuryango warera umwana uko bikwiye, kurusha kumuharira ‘amategeko, uburenganzira bwa kiremwa muntu cyangwa kugendana n’ibigezweho.”

Ikindi, ku bijyanye n’inzoga, ntekereza ko uwarinda abana inzoga, akanazinywera aho batareba, yaba ari kugabanya umubare w’abana bazitabira kunywa, kuko hari abana benshi bumvira ababyeyi, bakaba bazi ko icyo batabonye bakora, nabo batagitinyuka.

Nyamara twebwe inzoga turazinywa, tukanataha twandika umunani, umwana akaba azi uburyo papa aza agakubita urugi kuko yasinze, agatongana, akarwana, kubera inzoga, ndetse bwacya yajya ku ishuri bakamwirukana kuko amafaranga y’ishuri se yayanywereye akayamara.

Reka wenda tuvuge ko hari abanywera ayabo kandi bafite ubwizigame buhagije, ariko ku rundi ruhande, turasohokana n’abana, tukabereka ubwoko bw’inzoga zikomeye tunywa, abana bagakura bazi ko umwana uzaba umugabo agomba kunywa inzoga, nuko natwe tukabatoza hakiri kare.

Iyo ibyo byose bitabayeho, umubyeyi akaza yitwara neza, akaba anywana ubupfura, agataha ataganjwe na manyinya kandi atanduranyije, ntabura kuza afite agasamusamu, maze bakavuga ko papa “ahumura nk’abapapa.”, nabyo bigatuma abana bagambirira kumwigana, kuko guhumura nka papa ari ishema.

Nta n’uwabitindaho, abemera ‘ubwiza bw’inzoga’ mu gufasha abagabo gusabana no ’gushaka inshuti z’umuryango’ ku kagoroba, bashobora kwibagirwa ko atari byiza kuzitoza abana babo.

Dukwiye gushyiraho imfatiro zikomeye turereramo abana, maze uburenganzira bwabo bukaza bugahura n’indangagaciro z’umuryango nyarwanda, maze bigahoberana.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka