Umunyezamu Pavelh Ndzila wakiniraga APR FC yasinyiye Rayon Sports

Umunye-Congo Brazzaville Pavelh Ndzila wari umaze imyaka ibiri akinira APR FC yerekeje muri mukeba wayo Rayon Sports.

Byatangarijwe muri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu, mu birori bya Rayon Sports Day 2025 "Umunsi w’Igikundiro" ubwo hamurikwaga abakinnyi iyi kipe izakoresha mu mwaka w’imikino 2025-2026.

Ubwo hatangazwa abakinnyi bose, Pavelh Ndzila niwe wahamagawe bwa nyuma maze yakiranwa ubwuzu n’abakunzi b’iyi kipe.

Pavelh Ndzila yageze muri APR FC mu mpeshyi ya 2023 aho yayihesheje ibikombe bibiri bya Shampiyona ndetse n’Igikombe cy’Amahoro.

Abandi bakinnyi iyi kipe izaserukana mu mwaka utaha w’imikino na bo beretswe abafana.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka