Umukino wa APR FC na Pyramids FC wigijwe inyuma kubera amagare

Ikipe ya APR FC yatangaje ko umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League 2025-2026 uzayihuza na Pyramids FC wegejwe inyuma ho icyumweru kubera shampiyona y’isi y’Amagare izabera mu Rwanda.

Ibi APR FC yabitangarije mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu aho yavuze ko umukino ubanza uzabera mu Rwanda uzakinwa tariki 28 Nzeri 2025 naho uwo kwishyura ugashyirwa tariki ya 4 Ukwakira 2025.

Yagize iti "Amatariki y’imikino ya CAF Champions League yigijwe inyuma.Umukino ubanza uzaduhuza na Pyramids uzakinwa tariki ya 28 Nzeri 2025 mu gihe umukino wo kwishyura uzakinwa tariki 4 Ukwakira 2025."

Muri iri tangazo byumwihariko ryimura uyu mukino ubanza wari uteganyijwe hagati y’itariki 19 na 21 Nzeri 2025, amatariki azahurirana n’itangira rya shampiyona y’Isi y’amagare izatangira tariki 21 Nzeri 2025, ntabwo hatangajwe stade umukino uzakinirwaho, ahubwo APR FC yakomeje ivuga ko mu gihe gito abakunzi bayo bazahamenyeshwa.

Tariki 13 Kanama 2025, nibwo Leta y’u Rwanda yatangaje ko mu gihe cya shamalpiyona y’Isi izakinwa hagati y’itariki 21 kugeza kuri 28 Nzeri 2025, amashuri yo muri Kigali azafunga ndetse n’abakozi bose bakazakorera mu rugo, kuko imihanda imwe n’imwe, ku masaha runaka, izajya iharirwa iryo rushanwa, kugira ngo habungabungwe umutekano w’abakinnyi, abashinzwe imirimo itandukanye muri iryo rushanwa, ndetse n’abaturage muri rusange.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka