Urubanza ruregwamo abasivili, abasirikare, n’abakozi ba RCS rwashyizwe mu muhezo
Ku rukiko rwa Gisirikare ruri i Nyamirambo, kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kanama 2025, hatangiye kuburanishirizwa urubanza ruregwamo abantu 28 barimo abasivile 23, abasirikare batatu, n’abo mu rwego rushinzwe igorora (RCS) babiri barimo CSP Hillary Sengabo, usanzwe ari Umuvugizi w’urwo rwego.

Baracyekwako ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko utemerewe no gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe, byose bijyanye n’uburyo haguzwe amatike y’indege kuri konti ya Minisiteri y’Ingabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bityo ko nk’uko biteganywa n’itegeko, abasivile iyo bakoranye icyaha n’abasirikare bakurikiranwa n’ubutabera, bakaburanishwa n’Inkiko za Gisirikare.
Ibyaha bakurikiranyweho bifitanye isano n’urugendo ikipe ya APR FC yakoze ubwo yajyaga gukina i Cairo mu Misiri na Pyramids FC.

Mu bakurikiranywe harimo abanyamakuru b’imikino bari mu bajyanye na APR FC mu Misiri icyo gihe, uwari umuvugizi w’abafana ba APR FC, abakozi ba RwandAir, n’abandi. Bose ku maso basaga neza, ariko bamwe bagerageza kwihisha amaso y’abantu bifashishije indorerwamo n’udupfukamunwa, ndetse kubafotora no kubafata amashusho bikaba bitari byemewe.

Nyuma yo gusomerwa imyirondoro yabo, babajijwe niba biteguye kuburana, uwunganira Captain Mutoni Penina avuga ko batiteguye kuburana kuko umukiriya we dosiye yayibonye saa Mbili z’ijoro ryakeye, akaba ndetse arwaye ndetse anatwite, uyu munsi akaba yari afite gahunda yo kujya kubonana na muganga. Yavuze ko batabonye umwanya uhagije wo gutegura urubanza. Yanavuze ko Mutoni afite intege nke, ndetse ko aherutse kwitura hasi ari aho afungiwe, kubera amaraso make.
Bamwe mu bunganira abaregwa basabye ko abiteguye baburana, ariko abandi bagaragaza ko bamwe bataburana abandi ngo basigare, kuko ibirego byabo bifite aho bihurira.
Urukiko rwasuzumye izo nzitizi zagaragajwe na Captain Penina Mutoni n’umwunganizi we, rumwemerera ko ahita ajya kwivuza, akazaburana ku wa Mbere tariki 18/08/2025, rutegeka ko abandi 27 bari muri iyi dosiye baburana.
Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza rubera mu muhezo kubera ko abaregwa bafite aho bahurira na Minisiteri y’Ingabo, bivuze ko hari aho bihurira n’umutekano w’Igihugu.

Abunganira abaregwa bo basabye ko urubanza rubera mu ruhame kuko ikiburanwa ari umutungo wa rubanda wakoreshejwe nabi, hakaba harimo n’abasivili, bityo ko abantu bakwiye kwemererwa gukurikirana urubanza.
Urukiko rwasuzumye iki cyifuzo, rwanzura ko urubanza rubera mu muhezo kubera ko haregwamo abakozi ba Minisiteri y’Ingabo, bityo bikaba bifite aho bihuriye n’Umutekano w’Igihugu.
Abantu benshi bari barwitabiriye batari ababuranyi bahise basohoka, abenshi bahita bataha, urubanza rukomereza mu muhezo.

VIDEO - Ku rukiko rwa Gisirikare ruri i Nyamirambo, abantu benshi baje gukurikira urubanza ruregwamo abantu 28 barimo abasivile 23, abasirikare batatu, n’abo mu rwego rushinzwe igorora (RCS) babiri barimo CSP Hillary Sengabo uzwi kuba yari Umuvugizi w'urwo rwego. Baraburana… pic.twitter.com/M0wfvTeyuq
— Kigali Today (@kigalitoday) August 13, 2025
Urukiko rwa Gisirikare rw'i Nyamirambo rwanzuye ko urubanza ruregwamo abantu 28 barimo abasivile 23, abasirikare batatu, n'abo mu rwego rushinzwe igorora (RCS) babiri rubera mu muhezo kubera ko haregwamo abakozi ba Minisiteri y'Ingabo, bityo bikaba bifite aho bihuriye n'Umutekano… pic.twitter.com/6UZygdJHqi
— Kigali Today (@kigalitoday) August 13, 2025
VIDEO - Urubanza ruregwamo abasivili n'abo mu nzego z'umutekano bose hamwe 28 rushyizwe mu muhezo, abantu benshi bari barwitabiriye bahita bataha. pic.twitter.com/cpKKtiNmpR
— Kigali Today (@kigalitoday) August 13, 2025
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|