Ikipe itwaye shampiyona izajya ihembwa miliyoni 80 Frw, Shema Fabrice natorerwa kuyobora FERWAFA
Shema Ngoga Fabrice,Umukandida rukumbi uri kwiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda yavuze ko imwe mu migabo n’imigambi afite uko ikipe itwaye shampiyona y’icyiciro cya mbere izajya ihembwa miliyoni 80 Frw zivuye kuri 25 Frw.

Ibi Shema Fabrice yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, hanatangira ku mugaragaro kwiyamamaza mu matora ateganyijwe tariki 30 Kanama 2025.
Muri ibi bihembo, muri shampiyona y’icyiciro cya mbere hazahembwa amakipe umunani ya mbere aho iya mbere izahembwa miliyoni 80 Frw, iya kabiri ihembwe 60 Frw , ikipe ya gatatu izahembwa miliyoni 40, iya kane ihembwe 30 Frw. Ikipe ya gatanu izahembwa miliyoni 25 Frw, iya gatandatu itware miliyoni 20 Frw, iya karindwi ihembwe miliyoni 15 Frw mu gihe iya munani izahembwa miliyoni 10 Frw, aho muri rusange ibihembo byose bizatwara miliyoni 484 Frw.
Mu cyiciro cya kabiri hari hasanzwe hahembwa amakipe atatu, kuri iyi nshuro Shema Fabrice yatangaje ko natorwa hazajya hahembwa amakipe umunani naho. Iya mbere muri iki cyiciro izajya ihembwa miliyoni 25 Frw, iya kabiri ihabwe 20 Frw, iya gatatu ihembwe miliyoni 15 Frw mu gihe iya kane izajya ihabwa miliyoni 13 Frw. Iya gatanu izahembwa miliyoni 11 Frw, iya gatandatu ihabwe miliyoni 9 , iya karindwi ihembwe miliyoni 7 Frw mu gihe iya munani izajya ihabwa miliyoni 5 Frw.
Mu bagore hazajya hahembwa amakipe atandatu aho iya mbere izajya ihabwa miliyoni 20 Frw mu gihe mu cyiciro cya kabiri cy’abagore naho hazahembwa amakipe atandatu iya mbere igahabwa miliyoni 10 Frw.
Uretse iki kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kandi Shema Fabrice yagajeje imigabo n’imigambi yd ku bayobozi b’amakipe atandukanye mu Rwanda banayitangaho ibitekerezo.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|