Elon Musk yababajwe no kubona u Bushinwa bugiye gutanga Amerika gutangiza Hyperloop
Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ya Tesla akaba n’umuherwe wa mbere ku Isi, Elon Musk, yababajwe cyane n’uko u Bushinwa bugiye gutanga Amerika Gari ya Moshi y’umuvuduko udasanzwe (Hyperloop).

Hyperloop ni ikoranabuhanga rishingiye ku gutwara abantu mu byuma (kabine), aho indege cyangwa imodoka byifashisha imyuka, bigatuma kabine yihuta cyane kurusha uburyo busanzwe. Abahanga bavuga ko Hyperloop ishobora kugenda ibirometero birenga 1,000 mu isaha.
Ubu buryo abahanga mu by’ikoranabuhanga bavuga ko bushobora gutwara abantu n’ibintu ku muvuduko udasanzwe kurusha ubundi bwoko bwose bw’imodoka cyangwa gari ya moshi isanzwe.
Abakurikiranira hafi iterambere ry’iri koranabuhanga bavuga ko ari intambwe ikomeye mu guhangana n’ibibazo by’urumuri mu muhanda, ibura ry’ubwikorezi buhendutse kandi bwihuse, ndetse no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.
Hari bimwe mu bihugu byamaze gutangira imyiteguro yo gushyira mu bikorwa uyu mushinga, aho ibikorwa remezo by’uyu muyoboro wihariye bimaze gutangira kubakwa, u Bushinwa bukaba ari kimwe mu bimaze gutera iyo ntambwe.
Akimara kumenya ko u Bushinwa bugiye gutanga Amerika gushyira mu bikorwa umushinga wa Gari ya Moshi y’umuvuduko udasanzwe (Hyperloop), umuherwe Elon Musk yananiwe kwihangana ajya ku rubuga rwe rwa X agira ati “Barimo kubaka Hyperloop! Ni byiza kuri bo. Natwe byadufasha kubaka nk’uwo mushinga muri Amerika.”
Si Elon Musk gusa wagaragaje ko atanyuzwe nuko u Bushinwa bugiye gutanga Amerika gushyira mu bikorwa uwo munshinga.
Uwitwa Sheri kuri X yagize ati “Ikibazo: Ese baba baribye uburyo Hyperloop ya Elon Musk ikoramo? Nibazaga gusa.”

Alexi Emani ati “Oya, iki gitekerezo cyari gihari kuva cyera cyane na mbere ya Hyperloop, lol.”
Uwitwa Oli we ati “Byasubijwe ahandi, ariko kuri uru rugendo ni hafi 16kW, bivuze ko atari menshi cyane. Gukura umwuka mu muyoboro (tube) ku ikubitiro byatwara iminsi ndetse bigasaba ingufu nyinshi cyane, ariko kubungabunga ubwo buryo bwa hafi nko kudahumeka (near-vacuum) bisaba ingufu nkeya cyane ugereranyije n’ibindi byose.”
Muri rusange abavuze kuri uyu mushinga, bavugaga bati "Ubushinwa buzabishobora, ariko Amerika nishaka kubigana izahomba kuko izahatikiriza amadorali menshi, kuko umushinga watwara umwaka umwe mu Bushinwa, ushobora gutwara imyaka icumi muri Amerika.
They’re building the Hyperloop!
Good for them. We should do it in America. https://t.co/jTOY41Bux4
— Elon Musk (@elonmusk) August 14, 2025
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|